sangiza abandi

Imodoka yari itwaye abagororwa 40 yakoze impanuka, batandatu barakomereka

sangiza abandi

Imodoka yari itwaye abagororwa 40 ibakuye mu Igororero rya Nyarugenge ibajyanye mu rya Huye yakoze impanuka hafi y’uruganda rwa Ruliba mu Karere ka Nyarugenge, abagororwa batandatu barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu ma saa tatu kuri uyu wa 12 Nzeri 2026.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS), CSP Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko iyi modoko yari itwaye abagororwa 40 aho hakomeretse batandatu barimo bane bahise bihutanwa mu Bitaro bya Nyarugenge mu gihe abandi ntakibazo bagize.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yavuze ko impanuka yatewe no kubura feri. Icyakora, RCS yavuze ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye impanuka niba koko ikibazo cya feri ari cyo cyabiteye.

Imodoka yari itwaye abagororwa 40 ibakuye mu Igororero rya Nyarugenge ibajyanye mu Igororero rya Huye yakoze impanuka

Photos:

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka