sangiza abandi

Rubavu: Ukekwaho kwiba SACCO yarashwe mu cyico

sangiza abandi

Umuntu ukekwaho kugerageza kwiba Inganji SACCO mu Karere ka Rubavu, Ishami rya Nyamyumba, yarashwe n’ushinzwe umutekano (umusekirite) wari urinze iyi banki arapfa.

Byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, ubwo uyu muntu yageragezaga kurira igipangu cya SACCO.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemereye Mama Urwagaso TV, iby’iraswa, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’iki kibazo.

Ati: “Nibyo byabaye koko umusecurite yarashe umuntu wuriraga igipangu cya SACCO ya Microfinance. Inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza imiterere y’iki kibazo, andi makuru twabameyesha tumaze kumenya icyavuye mu iperereza.”

Polisi ivuga ko andi makuru azatangazwa nyuma y’uko iperereza rimaze gutanga umucyo ku byabaye.

Mu Karere ka Rubavu umuntu ukekwaho gushaka kwiba Banki yarashwe mu cyico n’umusekirite

Photos:

[fluentform id="3"]