sangiza abandi

Abarundi 115 batahutse, bashima u Rwanda rwabahaye ubuhungiro bamazemo imyaka 10

sangiza abandi

Abarundi bari bamaze igihe mu buhungiro mu Rwanda, nyuma yo gufashwa gusubira mu gihugu cyabo ku bushake bashimye uko bari bafashwe, ubumenyi batahanye ndetse n’umutekano usesuye bari babayemo mbere yo gusubira iwabo.

Byagarutsweho na bamwe mu baturage b’u Burundi 115 babarizwa mu miryango 58 biganjemo abamaze imyaka 10 mu nkambi ya Mahama, batashye ku bushake.

Batashye banyuze ku mupaka wa Nemba, uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Karere ka Bugesera, bakirwa n’inzego z’ubuyobozi n’izumutekano mu Burundi zabakomezanyije mu miryango yabo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Ugushyingo 2025, ku bufatanye bw’inzego zirimo Minisiteri Isinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR),Inzego z’Umutekano n’iz’Ubuyobozi.

Aba barimo 107 babarizwa mu miryango 52 bari bacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ndetse n’abandi 8 bo mu miryango 6 bari batuye mu Mujyi wa Kigali. 

Bizimana Abdoul waje mu Rwanda mu mwaka wa 2015 yishimiye gutaha iwabo, ashima ibihe byiza yagiriye mu Rwanda n’ubumenyi yahakuye, anashima ko ari igihugu gifite amahoro.

Yagize ati: “Imyaka icumi maze hano mu Rwanda nagerageje kwiga gusudira, maze kubimenya mbona akazi ndakora.”

Akomeza agira ati: “U Rwanda ndaruvuga neza kuko ahantu nari mbaye imyaka 10 nta muntu ungirira nabi, nta sasu numva, ni amahororo kabisa bari bamfashe neza, nta kintu nashinja u Rwanda.”

Bavuga ko bafashwe neza nkandi bakisanga mu bandi, bagahabwa serivisi zose bagenewe,

Ati: “Oya ntaho nagiye ngo banyime serivisi, ibyo nari ngenewe nk’impunzi narabibonaga.”

Umuyobozi Ushinzwe Gahunda z’Impunzi muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, (MINEMA), Gonzague Kanagire, yavuze ko aba ndetse n’abandi bagiye bataha mu bihe bitandukanye, bataha ku bushake bwabo ndetse ku bufatanye bw’inzego zose zaba izo mu Rwanda n’izo mu gihugu cyabo cyibakira.

Yagize ati: “Impunzi ubundi iyo zigiye  gutaha, zo ubwazo zivuga ko zishaka gutaha zikiyandikisha hanyuma tugategura uburyo tuzazifasha kugirango zitahe iwabo.”

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 52.862 zirimo ibihumbi birenga 42 ziri mu Nkambi ya Mahama n’izindi mu gihe abandi batuye mu ngo ziri hirya no hino mu Gihugu.

Inkambi ya Mahama isanzwe icumbikiye impunzi ziganjemo iz’Abarundi zahunze mu mwaka wa 2015 na nyuma yaho, ubwo mu gihugu cyabo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi bw’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza.

Ibi byaje gukurikirwa n’imvururu zatumye ibihumbi by’Abarundi bakwira imishwaro, bahungira mu bihugu birimo n’u Rwanda. 

Kuva mu mwaka wa 2020, u Rwanda rumaze kohereza impunzi 30.907 z’Abarundi, bose batashye ku bushake.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]