Abacuruzi n’abandi bafite ibikorwa mu isantere ya Mukoto yo mu karere ka Rulindo, basabwe kuhimuka kuko yubatse mu gishanga.
Ni icyemezo ubuyobozi bw’Akarere bwatangaje mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Rulindo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, MUKANYIRIGIRA Judith, yatangaje ko ibikorwa byo gusenya inzu z’ubucuruzi biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera ariko ari nuko inzu ziri mu gishanga.
Ati “ Isenteye ya Mukoto ifite umwihariko kuko nta bwiherero yagiraga. Na bucye yari ifite buri mu mazi. Buri mu mazi areremba, ubwo twaganiraga n’abaturage bahacururiza, twabagaragarije n’ibihano ku byaha by’abantu bangiza ibidukikije.
Yakomeje ati “Twaganiriye na bo, tubagaragariza ngo umuntu udafite ubwiherero, abantu bazajya bamugana bazituma he ? usibye abantu batuye Mukoto, abantu batuye mu ngo zabo, barasabwa kuhava kare, bagakurikiza ibiteganyijwe mu mitunganyirize y’ubutaka.”
Iyi santere irakurikizwa no mu isantere iherereye ku karere ka Rulindo yo ku Isanzure no mu gashushura.
Bwongeraho ko nta ngurane abo baturage bazahwa kuko nta gikorwa cy’inyungu rusange leta izahakorera.
Abaturage barasaba guhabwa igihe cyo kwitegura
Abaturage bo bavuga ko batahawe umwanya wo kwitegura bityo bari bakwiye kumenyeshwa mbere.
Umwe yabwiye RBA ati “ Turimukira he ko nta handi twabona amazu, aho tugiye kubaza amazu hose dusanga ahenze. Twareba ibikorwa dufitemo, tugasanga ayo mazu nta handi twayimurira.”
Yongeraho ko bahabwa umwanya wo kuvugurura inzu hagamijwe kutabangamira ibishanga.
Undi ati “ Twasabaga ko baduha igihe ,tugashaka aho twimukira.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo buvuga ko abo bacuruzi bagomba kwimurira ibikorwa by’ubucuruzi mu isantere ya Base na Gasiga .









