Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda watangaje ko uri gukora ibishoboka byose mu gufasha abayobozi b’imisigiti 320 kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza bitarenze muri Werurwe 2026 nk’uko byasabwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).
Mufti w’u Rwanda,Sheikh Musa Sindayigaya, yabwiye The New Times ko kugeza ubu abantu 130 mu bayobozi b’imisigiti 450 ari bo bafite icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Mufti w’u Rwanda avuga ko kugira ngo bazibe icyo cyuho bari gukorana na Kaminuza ya Isilamu yo muri Uganda.
Yagize ati “Turi gukorana na Kaminuza ya Kisilamu iri muri Uganda, aho ubu iri guhugura abayobozi 130 bazadufasha kugera muri iyi ntambwe.”
Yongeyeho ko abo bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bindi, bagomba kurangiza kwiga amasaha 1200 biga kolowani nkuko byasabwe.
Ni mu gihe abandi nabo biga mu gihe cy’amezi atandatu biga amasomo y’idini azafasha abayobozi kugera ku kigero gikwiriye.
Ati “Ibyadufasha mu gihe kirambye nuko twashyiraho Kaminuza ya Isilamu ifite amasomo y’idini ryacu ya Isilamu.”
Mu 2018 nibwo itegeko rishya rigenga imiryango ishingiye ku myemerere ryatangajwe hagamijwe guca akajagari mu madini n’amatorero no gutanga umurongo mwiza wo gukoreramo.
Itegeko rigena ko abayobozi b’amadini n’amatorero bagomba kuba barize Kaminuza ryashyizweho ariko hashyirwaho igihe cy’imyaka itanu kugira ngo abatarize bagire umwanya wo kwiga.
Ni itegeko rifite ingingo zirimo isaba abanyamadini kugira impamyabumenyi ya kaminuza muri Tewolojiya cyangwa indi mpamyabumenyi ya kaminuza hiyongeraho impamyabushobozi yemewe mu byerekeye iyobokamana yatanzwe n’ishuri ryemewe ngo bakore inshingano zabo.
Bagomba kandi kuba batarahamwe n’ibyaha birimo ibya Jenoside, ingengabitekerezo ya Jenoside, icy’ivangura cyangwa ibyo gukurura amacakubiri.







