Minisitiri W’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yagaragaje ko ikibazo cy’ibicanwa gihagangayikishije leta ndetse ko kugeza ubu abanyarwanda 94% bagikoresha inkwi n’amakara, agaragaza ko hari ingamba zitandukanye zo kuzamura umubare w’abakoresha ibicanwa bitangiza ikirere.
Ibi yabigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ugushyingo 2025, Dr Jimmy Gasore, Minisitiri w’Ibikorwaremezo na Dr Arakwiye Bernadette, Minisitiri w’Ibidukikije, bahagarariye Minisitiri w’Intebe mu gutanga ibisubizo mu magambo ku Nteko Rusange ya Sena ku ngamba zo korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ibidukikije
Minisitiri W’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yavuze ko ikibazo cy’ibicanwa kigihangayikishije yaba abaturage ndetse na guverinoma ariko leta yafashe ingamba zitandukanye mu korohereza abaturage kubona ibicanwa bitangiza ikirere.
Minisitiri Gasore yagize ati “ Ikibazo cy’ibicanwa ni ikibazo gihangayikishije guverinoma y’u Rwanda, kikaba ikibazo gihangayikishije abaturage .Tukaba rero ari ikibazo twashyizemo imbaraga nka guverinoma . Iyo urebye ibipimo by’amashyamba yangizwa kugira ngo haboneke ibicanwa, kikaba imibereho myiza n’ubuzima, n’ikibazo cy’imibereho myiza .Ni ikibazo gikomeye ari nayo mpamvu leta y’u Rwanda yashyizemo ingamba ngo gishakirwe igisubizo. “
Dr Gasore yagaragaje ko Ingo 94% zigikoresha amakara n’inkwi harimo 75% zikoresha inkwi n’izindi 18% zikoresha amakara, 6% zikoresha ibisigazwa by’imyaka n’ibindi biva mu buhinzi.
Mu mijyi , 34% baracyakoresha inkwi , mu gihe 51 % batekesha amakara . Abakoresha inkwi mu cyaro bagera kuri 93%.
Mu mujyi wa Kigali, 23 % bakoresha gaz, 59% bakoresha amakara ,17% bagakoresha inkwi.
Dr Gasore asanga gahunda ya leta yo gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere , muri gahunda ya NST2 iteganya ko 60 % bazaba bakoresha ibi bicanwa bitangiza ikirere.
Ati “ Gahunda y’imyaka itanu NST2, iteganya ko ingo zose zo mu Rwanda, zizagezwaho uburyo bwo guteka butangiza ikirere.Ingo zirenga 60% zizagezwaho iyi gahunda ku bufatanye n’abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa. “
Akomeza ati “ Harategurwa n’undi mushinga wo kubakira ibigo by’amashuri bisaga 35 ibikoni bya gaz n’amashanyarazi.Hashyizwemo nkunganire ya leta . Ni gahunda yatewe inkunga ba Banki y’isi, ubwami bwa Denermark ,ikazatangira mu ntangiriro zo mu 2026.
Yongeyeho ko ku bufatanye n’abikorera , hari undi mushinga uri gushyirwa mu bikorwa wo gutunganya gaz y’ikiyaga cya Kivu , ukazatunganywa , ikazifashishwa mu gutekesha .
Mu 2021 MININFRA yagaragaje ko hakenewe ishoramari rya miliyari 1,37$ kugira ngo mu 2030 igihugu kizabe kimaze kugabanya ikoreshwa ry’amakara, rigere kuri 42%.
Mu 2024, Ikigo gishinzwe Ingufu, REG, cyagaragaje ko ingo 361.850 zari zimaze kubona amashyiga agezweho zifashijwe na Nkunganire ya Leta binyuze mu mushinga wa ‘Tekera Heza’.
Muri uwo mushinga leta yishyurira abaturage 70% by’igiciro cy’ishyiga, umuturage akiyishyurira 30%.







