Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, yabonye umufatanyabikorwa mushya aho kuri ubu yamaze guhindurirwa izina ikaba yitwa BK Pro League mu gihe kigera ku myaka itanu.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026 Banki ya Kigali yasinyanye na Rwanda Premier League, amasezerano y’imyaka itanu n’igice yo gutera inkunga Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Ruhago y’u Rwanda. Muri aya masezerano afite agaciro ka miliyari 3 na miliyoni 250 Frw, Shampiyona yahinduriwe izina, aho guhera kuri uyu wa Gatanu, igiye kwitwa BK Pro League.
Ku ruhande rwa Dr. Diane Karusisi Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali wari uyihagarariye mu isinywa ry’aya masezerano yavuze ko impamvu iyi Banki ije muri ruhago y’u Rwanda , intego ya mbere ari ukugeza ibikorwa byayo ku batura Rwanda benshi kuko kuri ubu ifite abakiriya bakabakaba miliyoni imwe bityo hamwe na Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda bizeye ko izabafasha kugeza kure ibikorwa bya Banki ya Kigali.
Ati ” BK imaze imyaka 60 ikorera mu Rwanda ikorana n’Abanyarwanda, uyu mwaka rero twibajije ubu dufite abakiriya bakabakaba miliyoni imwe, twumva bidahagije ni yo mpamvu rero twarebye abantu dushobora gufatanya kugirango iyo miliyoni imwe y’abakiriya wenda igere kuri miliyoni eshatu twumva ko bishoboka dukoranye na Rwanda Premier League kuko twese tuziko umupira w’amaguru urakunzwe cyane mu Rwanda”
Dr. Karusisi yakomeje avuga ko bizeye umusaruro mwiza muri ubu bufatanye ahanini bitewe n’uko umupira w’amaguru utakiri uwo kwishimisha gusa ahubwo wabaye ubucuruzi , ahishura ko bigiye amasomo menshi ku bufatanye bw’u Rwanda n’amwe mu makipe yo ku Mugabane w’ i Burayi arimo : Arsenal, Paris Saint Germain na Atletico Madrid binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Perezida wa Komite Nyobozi ya Rwanda Premier League, Hadji Mudaheranwa agaruka ku kijyanye n’amafaranga amakipe agiye kujya abona nyuma y’ubu bufatanye yavuze ko mu busanzwe amakipe ahabwa 60% y’ibyinjiye muri Rwanda Premier league ariko bitewe n’ubu bufatanye na Banki ya Kigali amakipe ashobora kujya ahabwa 70% .
Ati ” Twebwe dufite gahunda itari iy’amafaranga ya BK gusa y’amafaranga yose yinjira muri Rwanda Premier League, 60% ahabwa amakipe yose 16 yo mu cyiciro cya mbere ariko aho BK iziye kubera ibyiza twayibonyemo n’uburyo twizeye imikoranire izaba myiza, twasanze hari n’ayandi aziyongera kuri ayo agendeye ku myitwarire y’ikipe , hari ikiziyongera ku byo babonaga, ku buryo ikipe ishobora kuzabona hejuru ya 70% y’ibyo Rwanda Premier League yinjije”
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League Jules Karangwa mu ijambo rye yavuze ko miliyoni 250Frw zirahita zihabwa Rwanda Premier League muri iki gice gisigaye cya Shampiyona ni mu gihe andi mafaranga agera kuri miliyari eshatu azatangwa mu myaka itanu iri imbere nk’uko impande zombi zabyemeranyije mu amsezerano bashyizeho umukono. Buri mwaka BK ikazajya itanga miliyoni 600Frw muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri ruhago y’u Rwanda.
Ati ” Miliyoni 250 zirahita zihabwa Rwanda Premier League, kuri iki gice gisigaye cya Shampiyona, izindi miliyari eshatu ziganyije mu myaka itanu iri imbere, buri mwaka rero ni miliyoni 600Frw
Jules Karangwa yakomeje avuga ko amakipe azajya agabanywa amafaranga mu buryo bugera kuri butatu ; ubwa mbere ni uguhabwa amafaranga anagana ku makipe yose, ubw akabiri bukaba guhabwa amafaranga hashingiwe ku myitwarire y’ikipe.
Muri Kanama 2019 ni bwo AZAM Media Ltd yari imaze imyaka ine itera inkunga Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, yandikiye FERWAFA iyibwira ko ibiganiro bagiranye muri Tanzania ntacyo byahinduye ku cyemezo bari bafashe mbere ariyo mpamvu bahisemo guhagarika burundu imikoranire bari bafitanye.
Kuva icyo gihe ruhago y’u Rwanda cyane mu cyiciro cya mbere yagiye mu cyeragati bituma amwe mu makipe y’amikoro aringaniye atangira kubaho ku bugenge, ubu bufatanye bwa Rwanda Premier League na Banki ya Kigali ni amizero y’ahazaza ha ruhago y’u Rwanda aho bwitezweho kurandura ibibazo by’amikoro byugarije amwe mu makipe akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
AMAFOTO












