sangiza abandi

Kigali : Imbamutima z’abagenzi bashyiriweho uburyo bushya bwo kubatwara muri Bus

sangiza abandi

Mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, hatangijwe igeragezwa ry’uburyo bushya bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bigizwemo uruhare n’Ikigo cya Leta cya Ecofleet Solutions.

Ni ikigo gishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, bikaba byitezwe ko mu gihe uburyo buvuguruye buheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2025 buzazana impinduka muri uru rwego.

Biteganyijwe ko mu kunoza neza iyi gahunda, Bus itagomba kurenza iminota 10 itarahaguruka muri gare n’iminota 3 ku cyapa mu gihe ishyiramo abagenzi.

Ubwo iyi gahunda yatangizwaga mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Ukuboza 2025, bamwe mu bagenzi n’abashoferi babawiye UMUNOTA ko iyi gahunda iziye igihe kuko hari ubwo bategaga bus igatinda kugenda bityo bikabatinzaa kugera mu kazi kabo ka buri munsi.

Ku ruhande rw’abashoferi bo bavuga ko hari ubwo byabagonganishaga n’abagenzi kubera kutagendera ku gihe , bategereje ko bus yuzura.

Mutsindashyaka Jean de Dieu , ni umushoferi utwara bus mu mujyi wa Kigali. Arasobanura ko ubu buryo nabo buzabafasha mu mikorere yabo

Ati ” Gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, byasaga nkaho abagenzi batabyishimiraga. Ariko buno buryo bwagiyeho, abagenzi babwishimiye.

Uyu akomeza agira ati ” Mu mitangire ya serivisi harimo ibibazo bikomeye,akenshi waparikaga imodoka ,nkubu hashize iminota 15 nta mugenzi. Ugasanga hashize iminota 40 nta bantu 10 bageramo kandi bisaba ko utanga amafaranga wakoreye (versement) . Ba bantu bantu baza bakubwira ko bafite gahunda yihutirwa, kandi ntabwo wabashyiramo utababwira ko tutaribwihute kugenda. abagenzi batubwiraga nabi.”

Umugenzi wateze Bus we avuga ko iyi gahunda izabafasha kugerera ku kazi ku gihe.

Yagize ati ” Natunguwe, mbere imodoka yitwaga shira umuteto, ariko uyu munsi nabonye ari nezererwa umuteto. Kuko uyu munsi twahagurutse turi abantu batabdatu gusa.

Mu gihe twasaga nkaho turi abantu 80 cyangwa 120 muri bus urumva ni igitangaza cyabaye .Gusa turabishimye cyane kuko ni gahunda igiye kudufasha . Kuko wasanga abantu batikorera, bakora akazi bibavuna cyane, ugasanga bamwe bibavuna, urumva ni ikintu twe tunezerewe cyane.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko iyi gahunda biteganyijwe ko izagezwa no mu bindi bice bitandukanye by’igihugu.

Ati ” Ni ugutangirira mu mujyi wa Kigali ariko ibyemezo by’inama y’abaminisitiri byemeje ubu buryo bushya bwo gutwara abantu n’ibintu mu mijyi. Mu mujyi wa Kigali niwo dutangiriraho ariko ni ukugira ngo turebe ko bigenda neza. Ariko mu gihe bikomeje kugenda neza, bizagera no mu yindi mijyi y’u Rwanda.”

Avuga ko amasezerano n’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali bwahindutse.

Ati “Dufite ikigo cya leta kitwa Ecofleet, cyashyizweho umwaka ushize, kigenga amasezerano yose y’abatanga serivisi mu gutwara abantu n’ibintu. Iyo urebye neza , ni leta yagiyemo hagati kugira ngo ikorane amasezerano n’abikorera, batange serivisi mu gutwara abantu. “

Akomeza agira ati ” Ayo masezerano azaba ashingiye ku muhigo, harimo kuvuga ngo imodoka ntigomba kuba irenza iminota runaka, abashoferi bawe baguha kuba basa neza. Ni ukuvuga nubigeraho uzahembwa, uhabwe n’akarusho.Ariko n’unanirwa, uzabihanirwa mu buryo uzaba wakuriweho amafaranga. “

Ecofleet izakora gute?

Leta yashyizeho sosiyete nshya yitwa Ecofleet Solutions kugira ngo iyobore kandi ihuze imikorere y’uburyo bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali.

Ecofleet Solutions izaba ishinzwe imikorere y’imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, ku buryo uwikorera we azajya aharanira gutwara abagenzi neza, ibindi hafi ya byose bitwara amafaranga, bijye biharirwa Leta, mu kwirinda kwa guharanira inyungu byatumaga hatangwa serivisi mbi.

Ecofleet izaba ireberera uburyo ubwikorezi bukorwa, imenye ko bisi zihagije zihari ndetse zakwirakwijwe mu mihora n’imihanda yose, nta bibazo zifite n’ibindi.

Izakora igendamigambi ku bijyanye n’imihanda, igenzure uko abantu batwarwa ku gihe, hisunzwe ikoranabuhanga rigezweho, inarebe ko bisi zose zujuje ibisabwa, harebwa ko zisukuye, zitekanye abakiliya bakiriwe neza, izipfa inazikoreshereze.

Iki kigo kandi ni na cyo kizajya kigenzura ibijyanye n’amasezerano y’ibigo bitwara abagenzi, byishyurwe hashingiwe kuri serivisi nziza byatanze aho kuba umubare w’abagenzi byatwaye.

Ecofleet Solutions izaba inakurikirana ibikorwa byose bijyanye n’inyubako n’ibikorwaremezo bikoreshwa mu gutwara abantu, kuva ku bigo bikorerwamo imodoka, gare za bisi n’aho zihagarara hose.

Abagenzi bazajya bishyura serivisi bahawe mu buryo bw’ikoranabuhanga. Amafaranga azajya yakirwa na Ecofleet, ibigo bitwara abagenzi byishyurwe binyuze mu mucyo, ariko n’ibititwaye neza bibibazwe.

Kugeza ubu mu bice bimwe by’umujyi wa Kigali, hari inzira zahariwe Bus zonyine,hagamijwe guca umuvundo no gutinza abagenzi .

Photos:

Photos: Nsengiyumva Jean Claude

[fluentform id="3"]