sangiza abandi

ADEPR yasobanuye iby’amabwiriza aheza mu mirimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside

sangiza abandi

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe , yasobanuye ko amabwiriza aheza mu murimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko bakaza kwihana, ari uko ubusanzwe uwo umuntu aba agifite umugayo mu muryango nyarwanda bityo atemerewe kujya mu murimo yaba uburirimbyi cyangwa indi mirimo imusaba kujya ku ruhimbi.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, mu kiganiro yahaye itangazamakuru , cyagarutse ku byo iri torero rimaze kugeraho mu myaka 25, n’ibyo riteganya mu myaka yindi 25.

ADEPR kandi iritegura kwizihiza yubire y’imyaka 85 imaze ishinzwe mu Rwanda.

ADEPR iherutse gushyira hanze amabwiriza ataravuzweho rumwe, aho yavugaga ko nta mwana uri munsi y’imyaka 18 yemerewe kujya muri korali,kuririmba ku giti cye .

Aya mabwiriza agizwe n’ingingo 59, yatangiye gukurikizwa ku wa 17 Ugushyingo 2025, ari na wo munsi yashyiriweho umukono n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe n’Umushumba Mukuru wungirije wa ADEPR, Pst Rutagarama Eugène.

Muri ayo mabwiriza, agaruka kandi ku bagiye kwinjira muri korali kuko mu byo basabwa usibye kuba abayoboke ba ADEPR cyangwa bamazemo amezi atandatu, bagomba kuba batarahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icy’ingengabitekerezo yayo, icy’ivangura, icyo gukurura amacakubiri cyangwa ikindi cyaha kidasaza.

ADEPR yabisobanuye

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe , yasobanuye ko kuba itorero ryarafashe icyo cyemezo cyo guheza muri murimo w’Imana umuntu wahamijwe ibyaha bya jenoside, ari uko uwo muntu aba agifite umugayo mu muryango nyarwanda.

Ati ” Usibye kuba umuririmbyi, no mu gihe cy’ubuyobozi, ni imirimo yo kujya ruhimbi. Abantu bakoze ibyaha bya jenoside, n’ibindi byaha bidasaza, hari ujya kumva umuntu yakoze icyaha cy’ubwicanyi,cyangwa se icyo gufata ku ngufu,arihana agakizwa.

Ni byiza ariko no mu isezerano rya cyera hari ibyaha byateza inenge umuntu , ku buryo hari imirimo umuntu atakora. Ni byiza ko abantu bumva ko hari ibyaha umuntu akora,akabyihana akaba ari umukiirisitu mwiza ariko hakaba hari umurimo wa ritari aba atakemerewe gukora. Ibi nabyo biri muri uwo murongo. Ni byiza ko wa muntu ujya ku ruhimbi ari umuntu ukwiye kuba adafite umugayo. “

Ku baririmbyi bakiri bato ADEPR ibivugaho iki ?

Ku muhanzi uririmba ku giti cye we, ADEPR yemera gusa ufite imyaka 18 ifatwa nk’iy’ubukure, umaze amezi 6 muri ADEPR, afite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza.

Agomba kuba azi gusoma kwandika no kubara, ari indakemwa mu mico n’imyifatire, arangwa n’imbuto z’Umwuka Wera, yitabira gahunda z’itorero kandi indirimbo ze zishingiye ku ijambo ry’Imana.

Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Pst Ndayizeye Isaïe , yasobanuye ko kuba umwana w’imyaka iri munsi ya 18 yajya mu buririmbyi bidindiza imikurire ye.

Ati ” Tugira Minisiteri z’itorero zibasha gufasha abantu mu buryo bwuzuye. Tugira Minisiteri ishinzwe abana,urubyiruko,abagabo,abagore,umuryango,abakirisitu bakuze mu myaka,ishinzwe abadiyakoni,abinginzi,abaririmbyi,abapasitori n’abavugubutumwa. Buri Minsiteri igira amabwiriza, ishyiraho umurongo .Abaririmbyi nabo ni kimwe mu cyiciro gisanzwe gikorera mu itorero, kigira amabwiriza.”

Yakomeje ati ” Aho twabonye icyuho aho wasangaga ujya ku itorero, ugasanga korali z’abantu bakuru zagiye zifata abana b’imyaka umunani,icumi bitewe nuko afite ijwi ryiza, bakamujyana muri korali z’abantu bakuru . Ariko bifite uburyo bidindiza imikurire ya mwana kuko iyo umwana atari mu cyiciro cy’imyaka ye, aririmba ziri ku rwego rwe,ikigamijwe ni uguteza imbere za mpano z’abana mu miririmbire,imicurangire, hakabaho n’icyiciro cy’urubyiruko. “

Ku rundi ruhande, muri aya mabwiriza, umuririmbyi wakoze ibyaha n’amakosa akomeye ahanishwa guhagarikwa ibyumweru bibiri, ukwezi, amezi atatu no gusezererwa burundu muri korali cyangwa mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]