sangiza abandi

Abanye-Congo 199 bahungiye imirwano mu Rwanda

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bumaze kwakira abaturage bo muri Congo 199,bahunze imirwano.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 03 Ukuboza 2025 nibwo ziriya mpunzi zambutse umupaka wa Kamanyola ,zerekeza mu karere ka Rusizi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yatangaje ko hari Abanye-Congo bahungiye mu Rwanda kubera iyo mirwano.

Ati “Twakiriye impunzi z’Abanye-Congo bagera ku 199 biganjemo abana n’abagore. Nk’ibisanzwe twabaye tubacumbikiye mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, tubaha ibikoresho by’ibanze, ni ho baraba bari mu gihe bategereje ko iwabo hatekana bagasubirayo”.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 4 Ukuboza, urusaku rw’amasasu wakomeje kumvikana muri Kivu y’Amagepfo .

Abanyarwanda bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga ko nubwo ejo nta muntu babonye wahitanywe n’amasasu akazi kari kabajyanye batagakoze neza kubera umwuka w’ubwoba.

https://umunota.com/imirwano-ikomeye-yaramukiye-muri-kamanyola/

Photos:

[fluentform id="3"]