Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,Antoine Cardinal Kambanda, yashimiye Imana, Kiliziya yose na Nyirubutungane Pope Leo XIV kubera iyi Yubile y’impurirane, avuga ko kiliziya yo mu Rwanda yavuye ahantu hakomeye.
Ni ubutumwa yangiye mu gitambo cya Misa, ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, Kiliziya yo mu Rwanda yizihizaga yubile y’impurirane, Yubile y’imyaka 125 y’Ivanjiri igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu.
Ni ibirori byitabiriwe bakirisitu Gatorika, abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abandi bavuye mu bindi bihugu bituranye n’u Rwanda n;ahandi.
Yitabiriwe n’abapadiri n’Abasenyeri bavuye mu bindi bihugu, barimo Niciteretse Salvator wo mu Burundi, Musenyeri Bizimana George wa Ngozi mu Burundi n’abapadiri batatu bo muri icyo gihugu.
Muri Uganda havuyeyo abapadiri babiri, Tanzania havayo Musenyeri Niwemugizi Severin wo muri Ngara, Joventus Mwijage wo muri Bukoba, Armachus Vincent Rweyongeza wo muri Kayanga mu gihe mu Mujyi wa Goma muri RDC havuyeyo Musenyeri Generale Cyiza.
Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda,Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko Kiliziya yo mu Rwanda yavuye ahantu habi ariko kuri ubu bishimira aho igeze ubu.
Ati “Bavandimwe rero, twifatanyije na kiliziya yose, na nyirubutungane Papa Leo XIV. Tuje kwifatanya gushimira Imana muri iyi Yubile y’impurirane y’imyaka 2025, umukiza avutse ku Isi, agashinga kiliziya umuryango w’Imana n’imyaka 125 ubukirisitu bugeze mu Rwanda.”
Yavuze bishimira aho Kiliziya yo mu Rwanda igeze kuko yavuye ahantu hakomeye.
Ati “Turashimira Imana na Kiliziya n’Abanyarwanda bose kuko twavuye habi. Twanyuze mu bihe bikomeye cyane, tukayishimira aho tugeze kandi dukomeje kuyiragiza.”
Kiliziya igizwe n’ibice bitatu, twebwe abakiri mu rugendo hano ku Isi, abavandimwe bacu batubanjirije bari mu ihirwe ry’ijuru., twifatanyije bari imbere y’Imana badusabira n’abavandimwe bacu bakiri mu isukuriro.”
Yakomeje agira ati ” Turashimira Imana na Kiliziya n’Abanyarwanda bose kuko twavuye habi, twanyuze mu bihe bikomeye cyane, tukayishimira aho tugeze kandi dukomeje kuyiragiza.”
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ari inshuro ya gatanu hizihizwa Yubile mu Rwanda bityo hari byinshi Kiliziya yo mu Rwanda ishimira Imana ariko hazirikanwa ibihe bibi kiliziya yanyuzemo .
Ati ” Ubu turizihiza Yubile, dufite paruwasi 236,ziri muri diyosezi icyenda, abakirisitu Gatorika babarirwa muri miliyoni eshanu, abapadiri 1160, abiyeguriye Imana b’igitsina gore barenga 3000. “
Yakomeje ati ” Kiliziya mu Rwanda yagiye igira ibibazo bikomeye, mu bihe bitandukanye by’amateka , yagiye aba mu bana ba kiliziya, ibikorwa n’imyitwarire bihabanye n’ijambo ry’Imana. Habaye inzangano n’amacakubiri, byiswe amoko . Ibi byateye ubugizi bwa nabi, ubuhunzi,intambara,ubwicanyi ndekamere kugeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Birababaje kandi n’ibyo kugawa no kwamaganwa.
Hari abakirisitu bagendeye muri icyo kigare,barahemuka,bajya mu bwicanyi, bajya mu bikorwa bibi. Dukomeje kubasaba kwicuza,gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye no kuyoboka inzira y’ubwiyunge, Abanyarwanda bose barimo kandi bahamagarirwa.”
Intumwa ya Papa mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Catalan, wavuze ubutumwa bw’Umushumba wa Kiliziza Gatolika ku Isi, yavuze ko Nyirubutunane Papa Leo XIV yifatanyije na Kiliziya y’u Rwanda mu kwizihiza Yubile y’imyaka 125 ubukirisitu bugeze mu gihugu.
Yavuze ko azirikana, anashimira abamisiyoneri babanje, bafashije kogeza ubutumwa mu Rwanda, n’abandi bose bafashije kiliziya gushinga imizi.
Papa yashishikarije abakirisitu Gatolika mu Rwanda gukomeza gushikama ku ijambo ry’Imana, mu bwiyunge, mu mahoro no kubahana.
Ni gute ivanjili yageze mu Rwanda ?
Ubu ni ubwa kabiri muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije yubile y’impurirane.
Mu mwaka w’i 2000, mu Rwanda, yubile y’imyaka 2000 y’Ugucungurwa kwa muntu yahuriranye na yubile y’imyaka 100 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda. Sinodi idasanzwe yabaye umwanya mwiza wo kwitegura guhimbaza Yubile y’impurirane yo mu 2000.
Ubu nabwo yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’Ugucungurwa kwa muntu, n’imyaka 125 Inkuru Nziza igeze mu Rwanda, isanze Kiliziya y’isi yose iri mu rugendo rwa Sinodi ku kugenderahamwe.
Tariki ya 15 Nzeri 1899, nibwo Nyiricyubahiro Musenyeri Yohani Hirth yakoze urugendo rugamije kugeza Ivanjili mu Rwanda.
Musenyeri Hiriti n’abari bamuherekeje bahagurutse i Kamoga muri Tanzaniya, berekeza mu Rwanda.
Yari kumwe na ba padiri Alufonsi Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi. Babanje guca i Burundi kubonana n’uwari ukuriye ingabo z’abadage wayoboraga agace u Rwanda rwari rurimo.Ku wa 20 Mutara 1900 ni bwo bageze i Shangi ari na ho habereye misa ya mbere ku butaka bw’u Rwanda.
Ku wa 2 gashyantare 1900 , Musenyeri Hiriti n’abo bari kumwe bageze ibwami bakirwa n’umwami Yuhi V Musinga mbere yo gukomeza berekeza mu majyepfo.
Ku wa 4 gashyantare 1900, Myr Hiriti yasubiye muri Tanzaniya anyuze mu Gisaka ariko asiga padiri Burari na Pawulo Barutolomayo ndetse na Furere Anselemi i Mara kugira ngo bahashinge misiyoni ya mbere mu Rwanda.
Ku wa 8 gashyantare 1900 , Abamisiyoneri batatu basigaye mu Rwanda bakambitse i Save ari na ho baje gushinga misiyoni ya mbere yaragijwe « Umutima Mutagatifu wa Yezu ».
Nyuma yaho hakurikiyeho ishingwa rya za misiyoni Zaza (1 Ugushyingo 1900), Nyundo (25 Mata 1901), Rwaza (20 Ugushyingo 1903), Mibirizi (20 Ukuboza 1903), Kabgayi (20 Mutarama 1906), Rulindo (26 Mata 1909), Murunda (17 Gicurasi 1909) na Kansi (13 Ukuboza 1910).
Mata 1903: Abanyarwanda ba mbere 26 bahawe isakramentu rya batisimu i Save.
Mu 1904, bwa mbere mu Rwanda hatanzwe isakramentu ry’ugushyingirwa hanatorwa abaseminari ba mbere boherejwe kwiga i Hangiro muri Tanzaniya, iruhande rwa Musenyeri Hiriti.













