Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yahuye , Kristalina Georgieva , Umuyobozi w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) aho impande zombi zagiranye ibiganiro byo kurushaho kunoza imikoranire.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byanditse kuri X ko i Washington, Perezida Kagame na Kristalina Georgieva , Baganiriye ku mubano utanga umusaruro hagati y’ u Rwanda na IMF n’intego isangiwe yo guteza imbere iterambere rirambye na gahunda yo kuzamura ubukungu.
Kristalina Georgieva nawe mu butumwa yashyize kuri X, yashimye intambwe u Rwanda rutera mu iterambere .
Ati ” Buri gihe nishimira guhura na Perezida Paul Kagame , ndamushimira ko u Rwanda ruri gutera imbere mu bukungu. Ukwiyemeza kwe, ashyiraho ingamba zihamye kandi zitanga umusaruro, nibyo twaganiriyeho ejo. IMF iha agaciro ubufatanye n’u Rwanda.”
Mu 2023, Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF yemeje inkunga ya miliyoni 268$ (arenga miliyari 337 Frw) arimo miliyoni 138$ igihugu gishobora guhita gifata ako kanya, azafasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ibihe bwaba mu buryo bw’ako kanya n’ubw’igihe kirekire.
Ni inkunga iri mu bice bibiri, aho kimwe kigamije gufasha ibikorwa bitandukanye b’iterambere by’ako kanya no gusana ibyangijwe n’ibiza muri gahunda ya IMF izwi nka Stand-by Credit Facility, SCF ndetse n’ikindi cyo muri gahunda yayo ya Resilience and Sustainability Facility, ifasha gukemura ibibazo by’igihe kirekire bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.
Ni gahunda zashyizweho hagamijwe gufasha ibihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciciriritse, hagamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rukaba igihugu cya mbere muri Afurika cyahawe amafaranga muri izo gahunda.
IMF yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yemeje ko ku ikubitiro hahita hatangwa arenga miliyoni 49.49$ (arenga miliyari 61 Frw) yo gukoresha mu bikorwa by’ako kanya ndetse n’agera kuri miliyoni 89.35$ (arenga miliyari 111 Frw) yo mu bikorwa by’iterambere ry’igihe kirekire.
Iki kigega kigaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka ku rugero rwo hejuru, ariko hari ibice bimwe na bimwe bigira uruhare mu kuzamura ubukungu ariko bkigenda biguru ntege.








