sangiza abandi

RIB yafunze umukozi w’Akarere ka Nyabihu

sangiza abandi

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwatangaje ko rwafunze Twagirayezu Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu.

RIB ivuga ko akurikiranweho ibyaha byo kwigwizaho umutungo no kutawumenyekanisha ku Rwego rw’Umuvunyi nkuko biteganywa n’amategeko.

Uru rwego rwavuze ko afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagitunganywa dosiye ku byaha aregwa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yibukije ko abakozi basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo kujya batanga amakuru yose kandi y’ukuri kuko kunyuranya nabyo bihanwa n’amategeko.

Mu Ukwakira uyu mwaka, RIB , nabwo yatangeje ko yashyikirije Urwego rw’Ubushinjacyaha (NPPA), dosiye y’abayobozi 14 b’Akarere ka Nyabihu bakekwaho kunyereza umutungo.

Abakekwa barimo n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, umukozi ushinzwe gutanga uburenganzira bwo kubaka n’abandi bakozi bo muri ayo mashami.

Barimo kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango na ba gitifu bo mu mirenge irindwi yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse jenoside.

Aba bayobozi n’abandi bakozi bikorera bakurikiranyweho gukoresha nabi amafaranga yagenewe kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge irindwi y’aka karere.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]