sangiza abandi

Minisitiri Dr Biruta yasabye abapolisi bashya kuzarwanya ibyaha bibangamiye abaturage

sangiza abandi

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, yasabye abapolisi bato basoje amahugurwa abinjiza mu kazi kuzarangwa n’ikinyabupfura mu kazi , baharanira gushyira umuturage ku isonga , barwanya ibyaha bibangamiye abaturage.

Ibi yabigatutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, ubwo yasozaga amahugurwa y’abapolisi bato abinjiza mu kazi bari bamaze amezi icyenda bahugurwa.

Umuhango wo kubakira wabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025 witabirwa n’abarimo Minisitiri w’Umutekano Dr Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’umutekano.

Aya mahugwa yasojwe n’ Abanyeshuri basoje ni 1903 barimo igitsina gabo 1544 ndetse n’igitsina gore 359.

Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye byo kubura umutekano bityo bakwiye guhora babizirikana.

Ati” Ndifuza Kandi kwibutsa ko urugendo rw’amateka igihugu cyacu rwatwigishije ko dukwiye guhora dushyize umutekano imbere. ”

Yakomeje agira ati” Kuko twawubuze bihagije, tubona n’ingaruka zabyo . Imyaka 31 ishize , abanyarwanda twafatanye urunana, bituma igihugu cyacu kiba urugero rwiza, no gutera imbere bizira gusubira inyuma.”

Dr Biruta yabasabye kuzarangwa n’imyifatire myiza mu kazi bagiyemo.

Ati” Ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe nk’Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati ” Kugira ngo dukomeze iyo nzira y’iterambere, dusabwa gusigasira umutekano w’u Rwanda, binyuze mu kugira Abapolisi bahagije , Kandi bakora kinyamwuga, bafite ubumenyi, n’imyifatire myiza bikomoka ku mahugurwa nk’aya dusoza uyu munsi n’andi atandukanye ahabwa abapolisi.

Yabasabye Kandi kuzafatanya n’izindi nzego barwanya ibyaha bitandukanye bibangamiye abaturage .

Ati ” Uyu munsi turishimira ko umutekano wifashe neza muri rusange ariko hari ibyaha bibangamiye abaturage birimo ubusinzi, ingaruka zabwo, ubujura, gukubita no gukomeretsa no gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda , n’ibindi mufite inshingano zo gukumira no kurwanya kugira ngo umuturage dushinzwe akomeze kuba mu gihugu yishimiye.”

Dr Vincent Birutayakomeje asaba kandi aba Polisi kuzashyira umuturage ku isonga.

Ati” Nkaba nizera ko muzagira uruhare rugaragara kugira ngo iminsi isoza umwaka kandi itangira undi igende neza. Muzarangwe n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’Abanyarwanda aho muzaba muri hose.

Muzafatanye n’izindi nzego zose, mushyire umuturage ku isonga, ibyiza by’abaturwanda ari byo duharanira.”

Abasoje aya mahugwa bari yamazemo amezi icyenda kuko batangiye kuva tariki ya 17 Mata 2025.

Muri aba 1903 barimo 40 bazahabwa Urwego rw’Igihugu rw’Igorora (RCS), n’abapolisi 178 batorejwe mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Musanze aho bari no kwigira kaminuza mu mashami anyuranye.

Abatorojwe Gishari bari abanyeshuri 1748 ariko abasoje ni 725 kuko 23 batabashije gusoza kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itaranga indangagaciro za Polisi y’Igihugu.

Aba bose bahawe amasomo abaha ubumenyi mu kazi kabo ka gipolisi harimo gukoresha intwaro,imyotozo , ikinyabupfura , akarisisi ,imyitozo ngororamubiri, kubungabunga umutekano n’ituze mu baturage ,amategeko , ubufatanye bw’abaturage na Polisi, umutekano wo mu muhanda n’andi.

Abayobozi batandukanye bari muri uyu muhango
Bigishijwe kwirwanaho mu gihe bahanganye n’umwanzi
Bigishijwe guhosha imyigaragambyo

Photos:

Photos: Mugwaneza Patrick

[fluentform id="3"]