Inkuba yakubise abantu 15 bo mu Murenge wa Jarama mu Karere ka Ngoma, icyenda muri bo bitaba Imana mu gihe abandi batandatu bakomeretse.
Iri sanganya ryabaye ahagana saa Kumi, kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yabwiye RBA ko abakubiswe n’inkuba bari mu Gishanga cya Jarama, gisanzwe gihingwamo, cyane ko kinakora no ku Kagera.
Yagize ati “Ni ho inkuba yabakubitiye bahinguye, bugamye mu nzu z’abarinda icyambu n’ahakorerwa uburobyi.”
Abitabye Imana bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo mu gihe abakomeretse n’abahungabanye bari kwitabwaho.
Rubingisa yakomeje ati “Abapfuye turi gufatanya n’inzego kubageza mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo mu gihe abakomeretse n’abahungabanye inzego z’umutekano, iz’Akarere n’Ibitaro bya Kibungo bari kubitaho.”
Abaturage bibukijwe kwitwararika no kwirinda inkuba aho bishoboka binyuze mu kubahiriza ingamba zitandukanye.
Ati “Tugira inkuba tuzi n’aho zikunda kwibasira, tugira inama abaturage gushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi ariko n’abaturage bakagira ubwirinzi bwo kutavugira kuri telefoni mu gihe hari imvura, kwirinda kugama munsi y’igiti.”
Guverineri Rubingisa yihanganishije imiryango yagize ibyago, anavuga ko hakomeje “gahunda yo kubashyingura ejo dufatanyije n’imiryango yabo.”
Intara y’Iburasirazuba iri mu zikunze kwibasirwa n’ibiza by’umwihariko n’inkuba zikubita mu duce dutandukanye.
Mu kwirinda ibiza, abaturage basabwa gufata ingamba zirimo kuzirika ibisenge ngo imiyaga itabitwara.







