Abaturage bo mu mu tugari tubiri two mu Murenge wa Nkanka n’utundi dutanu two mu Murenge wa Nkombo, barumbije imyaka , bahawe ibiribwa .
Abaturage bahawe ibiribwa,ni imiryango 2403 yo muri Nkaka na Nkombo aho bavuga ko bibaza uko bizagenda nyuma yo kurumbya kubera izuba ryinshi.
Umwe mu baturage yabwiye RBA ati ” Twahuye n’amapfa y’izuba, imyaka irangirika , nta nakamwe twagejeje mu rugo. Twibaza uko bizagenda . Uwagiye mu isoko agafuka yajyanye akagaruriraho.
Twahuye n’amapfa y’Izuba yibasiye imyaka itangiye kuyanga iruma nta na kamwe tugejeje mu rugo. Twibazaga ukuntu bizagenda bikatuyobera kuko twajyaga no mu isoko aho imyaka yabaga iteretse tugaheba uwajyanye agafuka akakagarurira aho. Tukibaza ngo tubuze icyo kurya mu gihe cy’isarura mu gihe cy’itera bizaba bimeze gute? ”
Undi ati ” Mu by’ukuri twahinze ibishyimbo, ibigori na Soya n’imyumbati. Ariko urebye ari ibishyimbo,ari ibigori, byose byararumbye, nta kintu twasaruye.”
Abaturage bahawe ibiribwa bashimiye leta y’u Rwanda yongeye kubagoboka.
Umwe ati ” Nahawe ibiribwa, ibiro 50 ( 50kg ) by’ibigori, n’ibiro 25 by’ibishyimbo ( 25kg). Nabishimiye cyane kuko biramfasha. Nibazaga aho ndibukure ibyo kurya. Bizamfasha ku buryo kiriya gihembwe cy’ihinga, kizagera nta mapfa nongeye guhura nayo.”
Undi ati ” Iyo tubonye ibiribwa nk’ibi, leta ikatugoboka, dutekereza ko leta ari umubyeyi kandi itubereye maso igihe cyose.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yabwiye RBA ko abo baturage imfashanyo bari guhabwa ari iyo kubagoboka muri ibi bihe, bityo ko bakwiye kuyifata neza kugira ngo izabageze mu rindi hinga badashonje.
Ati “Umuntu ashobora kubona ateruye umufuka w’ibilo 50 by’ibigori akirara agatekereza ko ari byinshi ariko twababwiye ko ari iby’amezi atatu. Twababwiye kandi ko badakwiye gushukwa n’umuntu waza ari mu umumamyi ngo abashuke babigurishe kuko hari ababikora. Twababwiye ko iyo mfashanyo izabafasha kwambuka aya mezi atatu mu gihe bategereje umusaruro w’Urugaryi.”
Abo baturage bose bahawe toni 239 z’ibigori na toni 95 z’ibishyimbo hamwe n’imigozi y’ibijumba igomba guhingwa kuri hegitari 34.
Ibyo biribwa byatanzwe hagendewe ku mubare w’abagize umuryango aho kuva ku muntu umwe kugeza kuri batanu bahawe ibilo 18 by’ibishyimbo n’ibilo 45 by’ibigori.
Mu karere ka Nyamasheke naho habarurwa imiryango 2500 yahuye n’ikibazo cy’izuba , iza kurumbya imyaka.










