sangiza abandi

Shizzo na Tessy basezeranye imbere y’amategeko

sangiza abandi

Umuraperi Hakizimana Agappe uzwi nka Shizzo n’umunyamakuru Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, basezeranye imbere y’amategeko, mu gihe ubukwe nabwo ari bugufi.

Aba bombi basezeraniye mu Murenge wa Kinyinya, kuri uyu wa Kane, tariki ya 8 Mutarama 2025.

Ni nyuma yuko tariki ya 14 Kamena 2025, uyu muraperi umaze igihe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yambitse Tessy, impeta y’urukundo mu birori byabereye mu mujyi wa Dubai.

Mu kwezi ku Kwakira kwa 2025, Shizzo yafashe irembo mu muryango wo kwa Tessy, mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu Rwanda birimo Clapton Kibonge, Mico The Best, Diplomate n’abandi.

Urukundo rw’uyu muraperi n’umunyamakuru Tessy rwamenyekanye cyane mu 2024, nyuma y’imyaka irenga itanu Shizzo avuzwe mu rukundo na Alliah Cool, ariko baza gutandukana mu 2020.

Aba bombi bari batangaje ko ubukwe bwabo buri muri uku kwezi kwa Mutarama 2026.

Shizzo ni umuraperi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Waki Waki’ yahuriyemo n’abarimo Ish Kevin. Tessy we yamenyekanye cyane ubwo yari umunyamakuru ku Isango Star, kuri ubu akora ikiganiro gitambuka kuri Shene ya Youtube kitwa ‘This and That’.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]