Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ikigo Nyafurika gikora ibijyanye no gukonjesha imiti, inkingo n’ibiribwa (ACES Cooling Solutions), byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere umutekano w’inkingo n’uburyo burambye bwo kubungabunga imiti n’ibiribwa mu Rwanda.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, agamije gushimangira ubufatanye mu guteza imbere uburyo bugezweho bwo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere,.
Ibi bizakorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu, ubw’amatungo n’ibidukikije ibizwi mu rurimi rw’amahanga nka ‘One Health’.
Ubu bufatanye bushingiye ku mikoranire isanzwe ihari, irimo n’umushinga wa VaccAir, aho impande zombi zizibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho ryo gukonjesha inkingo, imiti n’ibiribwa, hagamijwe kugabanya iyangirika n’igihombo biterwa no kubura ububiko bukonje bwabyo.
Muri rusange, ubufatanye buzafasha u Rwanda kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’ubuzima n’iby’imihindagurikire y’ikirere.
Ibi birimo kunoza uburyo bwo kubika inkingo, kugabanya igihombo giterwa n’ibiribwa byangirika, ndetse no guteza imbere umutekano w’ibiribwa n’imirire myiza mu baturage.
RBC izajya igenzura ko ibikorwa bigendanye na gahunda y’igihugu yo kurengera ubuzima, mu gihe ikigo cya ACES kizajya gikurikirana gahunda zose zijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ku buryo bitanga ibisubizo birambye ku kubungabunga imiti, inkingo n’ibiribwa.







