sangiza abandi

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje uko umubano w’u Rwanda na Pologne uhagaze

sangiza abandi

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko u Rwanda na Pologne ari ibihugu by’inshuti ndetse ubufatanye hagati yabyo bukomeza kwaguka.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 2026, ubwo yitabiraga ibiganiro bihuza abayobozi bya “Leaders Forum ” i Davos mu Busuwisi .

Nduhungirehe yabanje kugaragaza ko Uburayi na Afurika bisangiye amateka kandi bihurira kuri byinshi .

Ati ” Umubano wa Afurika n’Uburayi,bifite byinshi usobanuye kuko dusangiye amateka na bimwe muri byinshi mu bihugu byo ku mugabane w’Iburayi kandi turacyafite imikoranire myinshi mu by’ubukungu, ishoramari , kandi turashaka kubyongera .

Akomeza agira ati “Afurika turifuza kuva mu buryo bwo guhabwa inkunga, tujya mu mikoranire mu buryo bw’ubucuruzi.”

Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Pologne n’u Rwanda bisanzwe ari inshuti ndetse uyu mubano ushingiye ku bufatanye butandukanye.

Ati ” Pologne ni inshuti y’u Rwanda, ndetse dufatanya mu bikorwa by’iterambere kuko ibihugu byombi bifite za Ambasade, hari ishoramari ry’abanya-Polone mu Rwanda, ndetse n’ubufatanye n’u Rwanda mu burezi, umutekano n’ubucuruzi, ndetse no mu bijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.Ndatekereza ko uyu mubano wo guteza imbere ubucuruzi uzakomeza.

Mu 2024, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu n’ubucuruzi , ubufatanye mu ikoranabuhanga ritangiza ibidukikije, ibijyanye no kurengera ibidukikije, ubucukuzi n’ingufu.

Mu 2022, byasinye amasezerano agamije ubufatanye mu by’umutekano, by’umwihariko mu bijyanye n’inganda mu by’ubwirinzi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]