sangiza abandi

Kuvuga neza ururimi rwacu ni intangiriro y’ubutwari -Minisitiri Dr Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA , yatangaje ko kuvuga neza ururimi rw’ikinyarwanda ari intangiriro y’ubutwari .

Ibi yabigarutseho mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi wahariwe Intwari z’igihugu , uzaba ku wa 1 Gashyantare 2026.

Mu butumwa Minisitiri Dr Bizimana , yavuze ko Ururimi rw’ikinyarwanda ari kimwe mu bigize umuco Nyarwanda.

Ati ” Nta gihugu gishobora kubaho kitarangwa n’umuco. Umugani wa Kinyarwanda ubivuga neza ngo agahugu katagira umuco karacika. Ikinyarwanda ni ururimi kavukire ruduhuza kuva u Rwanda rwabaho. Ni umurage wacu. Ni ikirango cy’ubunyarwanda, ishema n’ishingiro ry’Igihugu. Niyo mpamvu ari inkingi y’umuco wacu. Ni nako bizahora iteka ryose. ”

Akomeza agira ati ” Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha Ikinyarwanda umwanya w’ibanze nk’ururimi rwonyine Abanyarwanda bahuriyeho, bakoresha mu buzima bwa buri munsi. Ribivuga muri aya magambo , “Dushingiye ku mahirwe dufite yo kugira igihugu kimwe, ururimi rumwe, umuco umwe n’amateka y’igihe kirekire dusangiye bigomba gutuma tugira imyumvire imwe y’aho tugana”.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. Jean Damascène BIZIMANA , avuga ko mu bushakashatsi MINIBUMWE yakoze muri 2025 bwerekana ishusho y’ubumwe n’ubudaheranwa, Abanyarwanda bemeje ku kigero cya 100% ko bafata Ikinyarwanda nk’ipfundo ry’ubumwe bwabo n’ishingiro ndakuka ry’isano bafitanye.

Dr Bizimana avuga ko abakuru n’abato bagomba gukunda ikinyarwanda .

Ati “Tugomba rero twese, abakuru n’abato, gukunda ikinyarwanda no kukivuga uko bikwiye. Umuhanzi Sipiriyani Rugamba yabyibukije mu ndirimbo umuco agira ati uwanga umuco wamubyaye aba acumuye. Asa n’ishami ryihakana aho ryatoshye, umwana mwiza ni umwe uvuga ivuko ryamubyaye, agahora arisingiza, cyo nimundeke ncurange, umuco mwiza wera iwacu, nywimike n’ejo”.

Dr Bizimana avuga ko nubwo ari byiza kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda ariko bitavuze ko n’izindi ndimi z’amahanga zikwiye kwirengagizwa .

Tariki 1 Gashyantare buri mwaka, u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, aho Abanyarwanda bari mu gihugu no muhanga bahurira ahantu hatandukanye bazirikana ibikorwa byiza byaranze Intwari z’u Rwanda n’amasomo bavomamo mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]