sangiza abandi

Inzovu 43 ziri muri Pariki y’Akagera zongerewe mu zabaruwe mu 2025

sangiza abandi

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bwatangaje ko kuva mu 2025, inzovu 43 zongerewe mu zakorewe ibarura ndetse imyirondoro yazo iramenyekanya.

Ni mu itangazo iyi Pariki yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa 27 Mutarama 2026.

Pariki y’Akagera ivuga ko izi nzovu 43 zongewe mu zifitiwe amakuru yazo arimo amafoto, n’ibindi biziranga, harimo 25 z’ingore ndetse n’izindi 18 z’ingabo.

Pariki y’Igihugu y’Akagera ivuga ko kugeza ubu inzovu 106 buri imwe ifitiwe amakuru (ID database) zirimo 61 z’ingore na 45 z’ingabo, bihagarariye 75.4% by’inzovu zose uko ari 142 ziri muri Pariki .

Ubuyobozi bwa Pariki buvuga ko uku gukora ibarura bifasha kurushaho kumenya neza no gucunga umuryango rusange w’inzovu ziri Pariki .

Pariki y’Igihugu y’Akagera iherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yashinzwe mu 1934 ikaba ifite ubuso bwa kilometero kare 1.122, aho ibarizwamo inyamaswa zisurwa cyane ku Isi zirimo; Intare, Ingwe, Inzovu, Inkura n’Imbogo.

Aha kandi hari Impala, Imparage, Isha, n’ubundi bwoko bw’ibinyabuzima burenga 500 birimo n’inyoni utapfa gusanga ahandi.

Izi nyamaswa zituye mu mirambi isurwa n’abarenga ibihumbi 50 buri mwaka.

Imibare igaragaza ko abasuye Pariki y’Igihugu ya Akagera biyongereyeho 3,83% mu 2024, bagera kuri 56.219 bavuye kuri 54.141 bayisuye mu 2023.

Mu myaka 30 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu kongera kubaka iyi pariki yari yarayogojwe na ba rushimusi birirwaga bahiga inyamaswa, zimwe zarazimye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]