sangiza abandi

Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo ari mu Rwanda

sangiza abandi

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, akaba n’umuhuza mu kibazo cya RDCongo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa 29 Mutarama 2026.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe.

Itangazo ryashyizwe kuri X na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rigira riti “Kuri uyu mugoroba Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé yageze i Kigali mu ruzinduko ajemo. Yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.”

Muri Mata 2025 Inteko Rusange ya AU yagize Gnassingbé umuhuza uzafasha u Rwanda na RDC gukemura amakimbirane bifitanye.

Komisiyo ya AU yasabwe gukorana n’impande bireba kugira ngo hategurwe ibiganiro byubakiye ku byagezweho muri gahunda y’amahoro yahujwe ya Luanda na Nairobi.

Gnassingbé yasimbuye Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango, João Lourenço, wavuye kuri ubu buhuza tariki ya 24 Werurwe kugira ngo yibande ku birebana n’iterambere rusange rya Afurika.

Icyakora kuva yamusimbura, nta kirakorwa ngo amahoro mu Burasirazuba agaruke mu buryo busesuye ndetse u Rwanda na RDC biracyarebana ay’ingwe.

Usibye ikibazo cya RDCongo Gnassingbé yinjiyemo, Togo isanzwe ifitanye umubano mwiza n’u Rwanda.

Muri uku kwezi 2026, Guverinoma y’u Rwanda n’iya Togo byasinye amasezerano yo gukuriranaho gusaba visa ku baturage b’ibihugu byombi bafite pasiporo z’ubwoko butandukanye.

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 16 Mutarama 2026, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Togo, Prof Robert Dussey.

Hagati ya tariki ya 18 na 19 Mutarama, 2025, Faure Essozimna Gnassingbé wa , yagiriye uruzinduko mu Rwanda rwari rugamije kurushaho guteza imbere imibanire y’ibihugu byombi, binyuze mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijweho ndetse no gushaka izindi nzego z’imikoranire.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]