Abagore bo mu karere ka Burera , mu Murenge wa Nemba mu kagari ka Kivumu,Umudugudu wa Songorero,, bavuga ko bahangayikishijwe n’amande bacibwa angana na ibihumbi 10 Frw, by’uko umubyeyi yabyariye mu nzira.
Umwe mu baturage bavuganye na Radio/TV1 ati ” Iyo umubyeyi yabyariye mu nzira baramuhana, akavuga ko ari ubukererwe yagize, bwo kujya kwa muganga kubera urugendo rurerure.”
Uyu avuga ko Ivuriro ry’Ibanze bahawe rya Songorero ridakora, bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi ahandi.
Undi avuga ko icyo bashingiraho bavuga ko gucibwa amande ari akarengane, ni uko imihanda bafite yangiritse bityo bikagora umubyeyi kujya kwa muganga.
Ati ” Kuba nta Mbangukiragutabara yagera aha ngo itware umurwayi, kuba nta muganga uhoraho mbona, ngo wa murwayi amakurikirane cyangwa ngo babe bahamagara ya ‘ Ambulance ize imutware , tugashyira kuri ya ngombyi, ni ikibazo gikomeye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Burera,MUKAMANA Soline avuga ko abaturage badakwiye kugira urwitwazo amande ahubwo bakwiye kujya babyarira kwa muganga.
Ati ” Ntibabyitwaze ngo tubaca amande ahubwo ni inama duhora tubagira ngo ababyeyi bajye bajya kubyarira kwa muganga.”
Abaturage bavuga ko kubera kutagira ivuriro, bamwe bahitamo kujya kwivuriza no kubyarira mu karere ka Burera.







