sangiza abandi

Hejuru ya 80% byarakozwe: Umusaruro w’ibyavuye mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19

sangiza abandi

Mu gihe hitegurwa inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20, izabera i Kigali tariki ya 4-5 Gashyantare, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko imyanzuro 13 yafatiwe mu nama iheruka ya 19, yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru ya 80%.

Inama y’Umushyikirana iheruka yabaye tariki ya 23-24 Mutarama 2024, ifatirwamo imyanzuro ikubiye mu byiciro bitatu birimo ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere.

Umushyikirano uba hagamijwe kuganira no kungurana ibitekerezo hagati y’inzego zitandukanye kugirango harebwe aho igihugu cyigeze kigera ku ntego cy’ihaye zigamije iterambere rirambye zirimo NST2 na Viziyo 2050.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Kabera Godfrey, mu kiganiro na RBA, yavuze ko mu byakozwe mu rwego rw’ubuhinzi, hongerewe ubuso buhingwaho ndetse hari imishinga itandukanye yagiye ishyirwa mu bikorwa ijyanye no kuhira hagamijwe kuzamura umusaruro.

Ati” Hari igishanga cya Nyiramageni, hari ibindi bishanga bijyanye no ku mugezi wa Kanyaru n’ahandi nko muri za Kayonza, Kirehe hari imishinga itandukanye yagiye ishyirwa mu bikorwa.”

Kabera akomeza avuga ko mu rwego rw’ubukungu, hubatswe udukiriro mu Gihugu hose ndetse turushaho kubyazwa inyungu.

Ati “Twabonye ko abarenga ibihumbi 370 bamaze kubonamo [mu dukiriro] akazi. Bigaragaza ko bifite akamaro ku Banyarwanda kandi bibafasha kugirango banoza akazi bakora.”

Mu kwegereza abaturage ibikorwaremezo, hubatswe imihanda y’imigenderano [feeder roads] ireshya n’ibilometero 4200.

Ati “Imihanda yagiye icungwa kugira ngo ibashe kugendeka ku buryo ihagaze neza igeze hejuru ya 58% kandi iyo gahunda iracyakomeje.”

Ku bijyanye n’Abanyarwanda batuye hanze bakomeje kugira uruhare mu ishoramari ritandukanye mu gushyigikira iterambere ry’Igihugu, binyuze mu bikorwa birimo ubuhinzi n’inganda, aho iri shoramari ryageze kuri miliyoni 35$ z’amadorali.

Ati” Ni ibintu twishimira kandi bigaragaza ubushake bukomeye bw’Abanyarwanda batuye hanze.”

Muri gahunda yo kugeza amazi meza ku Baturarwanda bose, Kabera avuga ko ibikorwa bigeze hejuru ya 80%, ndetse na gahunda ya BDF igamije gutera inkunga imishinga mito y’urubyiruko n’abagore yashakiwe ibisubizo birimo kuba BRD yarafashe inshingano hagamijwe kunoza no kwagura ibikorwa byayo.

Urwego rw’ubuzima narwo ntirwacikanywe aho habayeho kwagura ibitaro, kongerera ubushobozi Ibigo Nderabuzima, kwigisha abaganga mu nzego zitandukanye ku buryo babasha kuvura indwara zajyaga zoherezwa hanze, ndetse hongerwamo serivisi mu bwishingizi bwa Mitiweli.

Mu rwego rwa Siporo, u Rwanda ruhagaze neza mu mikino itandukanye, aho hagenda hakorwa ibikorwa bigamije kuzamura impano z’abakiri bato, aho nko mu mupira w’amaguru hafashwa abarenga ibihumbi 400, naho muri Basketball barenga 800, ndetse n’abatoza bahabwa impamyabumenyi mpuzamahanga zibafasha gutoza kinyamwuga.

Mu gice kijyanye n’Imiyoborere no kwigisha urubyiruko ubumwe n’Ubudaheranwa, abarenga miliyoni bitabiriye gahunda y’Intore mu biruhuko, abarenga miliyoni 2 bitabiriye gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ n’abarenga ibihumbi bine barimo abagororwa, abanyeshuri n’abandi bagenda bigishwa kuri izi gahunda zigamije kubaka igihugu no kurwanya ingenga ya Jenoside.

Mu kurushaho kunoza itangwa rya serivisi zikoranabuhanga by’umwihariko hakoresha urubuga rwa Irembo, Kabera avuga ko mu myaka ibiri ishize hariho serivisi zingana na 76.9%, hongerwaho izindi serivisi 258, kugirango abaturage babashe kuzibona mu buryo bworoshye.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]