U Rwanda na Brazil byashyize umukono ku masezerano agamije gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’inzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’imishinga igamije iterambere rirambye.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Gashyantare 2026, mu nama yiswe “Rwanda–Brazil Economic Cooperation” ihuza abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi n’inzego zitandukanye zo mu bihugu byombi, iri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Amasezerano ya mbere yasinywe hagati y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru warwo, Jean Guy Afrika, n’Ikigo cya Leta ya Brazil gishinzwe guteza imbere ubucuruzi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, Brazilian Export Promotion Agency (APEX-Brazil), gihagarariwe na Jorge Viana.
Amasezerano ya kabiri yasinywe hagati ya APEX-Brazil n’Umuryango w’Abikorera mu Rwanda (PSF), uhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wawo, Stephen Ruzibiza.
Aya masezerano agamije guteza imbere no gushimangira ubufatanye hagati y’abikorera bo mu Rwanda no muri Brazil, hagamijwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Muri iyi nama, impande zombi zahuriyemo, Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Afrika, yavuze ko intego nyamukuru yabo ari uguhuza ibigo by’ubucuruzi, bakaganira ku mishinga ihari, no gushyiraho inzira z’ishoramari zizanira inyungu impande zombi.
Ati “Brazil n’u Rwanda ni ibihugu bifite ubukungu butandukanye bushobora kuzuzanya. Brazil iri ku rwego mpuzamahanga mu buhinzi, inganda, n’ingufu, mu gihe u Rwanda rutanga aho gukorera hatekanye ku bashoramari, rukagira isoko ryagutse muri Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo, ndetse n’urwego rwo gutanga serivisi no gutwara ibintu ruri gutera imbere.”
Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala, yakiriye abagize akana k’ubuyobozi bwa APEX-Brazil bitabiriye iyi nama, yerekana ko ari intambwe ikomeye mu gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Amb. Vida yavuze ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyizeho gahunda ihamye y’imikorere igamije kugera ku iterambere rirambye, irimo gushora imari mu nzego zitandukanye zirimo siporo, uburezi, ubuhinzi n’izindi zitandukanye.
Yakomeje avuga ko u Rwanda na Brazil bikeneye kurushaho kwigiranaho no kumenyana neza kuko ari byo bizafasha mu mikoranire irambye.
Ndetse ashima u Rwanda avuga ko ruri imbere mu bihugu bya Afurika mu bijyanye no gushora mu bucuruzi, kurwanya ubukene no kwimakaza isuku hose, kandi ibi bikaba ari bimwe mu byishimirwa cyane n’Abanya-Brazil basura u Rwanda, nk’uko yabibonye mu gihe amaze mu gihugu.













