sangiza abandi

Nyarugenge: Imbamutima z’abaturage batagitinzwa n’imirongo bategereje Bus

sangiza abandi

Abaturage batuye mu Murenge wa Kanyinya, mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko kuri ubu batakigorwa no gutega kuko bahawe bus kandi zibafasha mu buryo bw’ingendo.

Ubu, umuturage uvuye Nyabugogo ajya mu Kagari ka Taba akoresha imodoka rusange yishyura 350 Frw gusa, mu gihe mbere byageraga no kuri 1000 Frw.

Gasana Jean, utuye mu Kagari ka Taba, avuga ko iyi mpinduka yatanze igisubizo kirambye ku bibazo by’ingendo.


Yagize ati“Ubu uva Nyabugogo muri Gare ukagera i Taba mu minota micye ukoresheje imodoka rusange ya Ecofleet, ukishyura 350 Frw. No kuri moto, iminota ntirenga 15. Byatugabanyirije igihombo n’umunaniro.”.

Undi muturage ashima ko kuba muri Taba haragejejwe bus, byoroheje uburyo bwo gushaka imibereho kuko ubu bajya kukazi bizeye kubona uburyo bataha.

Usibye kwegerezwa imodoka rusange, aba baturage bashima ko leta yabahaye agaciro, binyuze mu gutunganya Site y’imiturire ya Rwakivumu, iherereye mu Kagari ka Taba.

Niyonzima Alphonse, umwe mu baturage, avuga ko iterambere ryabegereye mu buryo bufatika.
Yagize ati “Ubu dufite Site y’imiturire iteguwe neza. Uguze ikibanza yishyura 340,000 Frw y’ibikorwaremezo, agahabwa n’ibyangombwa byo kubaka mu gihe kitarenze ibyumweru bine. Ibi byatumye twumva iterambere ritugezeho .”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kanyinya buvuga ko mbere abaturage benshi bahendwaga n’ingendo bitewe no kubura imodoka rusange zibegereye, bigatuma bagorwa no kugera ku mirimo yabo n’izindi serivisi.

Dusabeyezu Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanyinya, yatangaje ko uyu Murenge ukataje mu iterambere.

Ati” Mu myaka ishize umurenge wa Kanyinya umaze gutera intambwe ishimishije mu iterambere, haba mu bikorwa remezo, imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu ishoramari.”

Icyo kibazo cyakemutse nyuma yo gushyiraho uburyo bw’imodoka rusange bukorera muri uwo murenge.

Umurenge wa Kanyinya ugizwe n’utugari dutatu ari two Nzove, Taba na Nyamweru, ukaba uri mu mirenge igenda igaragaza iterambere rifatika mu bijyanye n’ubwikorezi rusange n’imiturire iteguwe neza, bigaragaza icyerekezo cya Leta mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ubu umuhanda woroheje ingendo

Abaturage bishimira ko bahawe imiturire

Photos:

[fluentform id="3"]