Perezida wa Repubulika ya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yemeye ku mugaragaro ko igihugu ayoboye cyafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zacyo zari zimaze igihe mu butumwa bwa Loni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (MONUSCO).
Iri tangazo ryashyizwe hanze n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo rivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ahanini ku kibazo gikomeye cy’amikoro y’ingabo z’igihugu (SANDF), kimaze igihe kigira ingaruka ku bushobozi bwazo bwo gukomeza kwitabira ubutumwa bwo hanze igihe kirekire.
Afurika y’Epfo ifite ingabo zigera hafi kuri 700 ziri muri RDC mu butumwa bwa MONUSCO, ikaba iri mu bihugu bya mbere bifite umubare munini w’ingabo muri ubu butumwa bwatangijwe na Loni mu rwego rwo gufasha RDC kugarura amahoro n’umutekano, cyane cyane mu Burasirazuba bw’igihugu bumaze imyaka myinshi buhanganye n’imitwe yitwaje intwaro.
Aya makuru atangajwe mu gihe MONUSCO nayo imaze igihe iri mu bikorwa byo kugabanya no gucyura ingabo hashingiwe ku byifuzo bya Leta ya RDC ndetse n’isesengura ry’umutekano rikorwa n’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro.
Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika, gucyura izi ngabo ntibizakorwa icyarimwe, bizakorwa mu byiciro ku buryo biteganyijwe ko bizaba byarangiye bitarenze impera z’umwaka wa 2026.
Ibi bigamije kwirinda icyuho cy’umutekano cyahita kigaragara mu duce izi ngabo zari zishinzwe kurinda.
Ubutumwa bwa MONUSCO bwatangijwe mu 2010 bwitwa MONUC, bwari bugamije kurinda abasivili, gushyigikira Leta ya RDC mu kongerera ubushobozi inzego zayo z’umutekano, no gufasha mu bikorwa byo kugarura amahoro mu gihugu cyari kimaze igihe mu ntambara n’imvururu.
Icyemezo cyo gucyura izi ngabo kije mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ukiri muke, ahari imirwano ihoraho hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.




