Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf , yatangaje ko imirimo yo kubaka ibitaro bishya bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) igeze ku musozo ndetse ko bizimuka aho bisanzwe bikorera muri Werurwe 2026, bikajya i Masaka.
Ibi yabitangaje ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari ya Leta ivuguruye y’umwaka wa 2025/2026, ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026.
Minisitiri Murangwa yavuze ko imirimo yo kubaka Ibitaro bya Masaka aho CHUK izimukira, igeze kuri 98%.
Yemeje ko ibikorwa byo kwimura ibitaro bizatangira muri Werurwe 2026, kandi bikazakorwa mu byiciro bitandukanye kugera nibura muri Nzeri uyu mwaka.
Murangwa yagize ati ” “Biriya bitaro ni binini cyane, biraruta CHUK isanzwe, ho twari dufite ibitanda 400 ariko aha ni ibitanda birenga 800. Birasaba ibikoresho byinshi kandi bigezweho n’abakozi barenze abo twari dufite CHUK ariko kandi bijyanye n’uburyo twagiriwemo inama, ibitaro ntabwo bishobora kwimukira rimwe, hari serivise zizabanza zimuke, izindi zigikorera CHUK kugira ngo serivisi zikomeze kandi ibitaro byimuka.”
Yakomeje ati “Ni gahunda turi gutekerezaho neza kandi turizera ko mu guhera mu kwezi kwa Werurwe, tuzatangira kwimuka mu byiciro kugera nko muri Nzeri. Hari serivise zizabanza zitinde hano muri CHUK bisanzwe, nk’izijyanye no kwita ku ndembe n’ibindi ariko nyuma yaho zose zizimuka. Tuzajya kugera mu mpera z’uyu mwaka CHUK imaze kwimuka.”
Kuri ubu imirimo yo kubaka yamaze kurangira, hakurikiyeho iyo gukosora neza, amasuku no gutegura ubusitani bw’imbere mu bitaro.
Ni ibitaro biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa cya Shanghai Construction Group Co. Ltd, bikaba biteganyijwe ko bizuzura bitwaye miliyari 85 Frw.
Igishushanyo mbonera cyabyo kigaragaza ko bizaba bifite inyubako eshatu z’abarwayi zubatse mu buryo bw’amagorofa, harimo izigeretse inshuro eshanu. Bizaba bifite kandi inyubako zikorerwamo ubushakashatsi, izo kwigishirizamo n’izindi.








