sangiza abandi

Amerika yasabye RDC kureka kugaba ibitero by’indege mu baturage

sangiza abandi

Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Afurika, Massad Boulos, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kubahiriza agahenge bemeye ku itariki ya 13 Gashyantare 2026, mu rwego rwo guhagarika intambara mu bice byo muri Kivu y’amajyepfo.

Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Félix Tshisekedi yemeye icyifuzo cy’agahenge kasabwe na Perezida wa Angola, akaba ari nawe uyobora umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU), kandi ko ubutegetsi bwa RDC bwiteguye gutangira kubahiriza aka gahenge kuva ku itariki ya 18 Gashyantare 2026.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yavuze ko nubwo Leta ya RDC yamaze gutangaza ko yemeye agahenge, ihuriro rye rikomeje kugaba ibitero ku basivili no ku birindiro byabo, anasobanura ko iri tangazo rishaka kubeshya umuryango mpuzamahanga.

Nangaa yanasobanuye ko AFC/M23 idahagarika gahunda y’amahoro, ndetse ko izakomeza kubahiriza agahenge gashingiye ku masezerano ya Doha muri Qatar.

Massad Boulos yashimangiye ko yishimiye icyemezo cya RDC cyo kwemera agahenge, ariko ko ibyo bidakwiye kuguma mu nyandiko gusa.

Yatanze urugero ku bikorwa birimo ibitero bya drone, aboneraho gusaba ko bihagarikwa ako kanya.

Ati “Natewe imbaraga no kwemera kwa RDC icyifuzo cya Angola cy’agahenge. Ibi bigomba kujyana n’ibikorwa. Impande zose zigomba guhagarika imirwano aka kanya, zirimo ibitero bya drones bikomeje gutwara ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane.”

Leta ya Angola yasabye ko habaho agahenge gashya mu gihe ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zitegura gutangira kubahiriza indi gahunda y’agahenge yari yemerewe mu biganiro bya Doha, cyane cyane mu karere ka Uvira.

RDC gutangaza kubahiriza agahenge ishyigikiwe cyane n’ibihugu bikomeye nka Amerika, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, mu rwego rwo gushimangira ko amahoro arambye ashoboka ahari harabuze amahoro.

Photos:

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

Amakuru Aheruka