Abahinzi ba Kawa bagize Koperative TWONGERE UMUSARURO WA KAWA yo mu karere ka Kayonza, bavuga ko ubu bahinga Kawa , bakayitunganya ndetse bakayohereza mu mahanga, ibintu bavuga ko byababyariye inyungu.
Aba bahinzi bagize iyi koperative ni abo mu Murenge wa Rukara, Akagari ka Rwimishinya, muri aka Karere ka Kayonza.
Iyi koperative igizwe n’abanyamuryango 193 barimo abagore 181 n’abagabo 12 , aho bahinga Kawa ihangana n’imihindagurikire y’ikirere ku buso bwa hegitare 10.
Umuyobozi w’iyi koperative , Batamuriza Madeleine, avuga ko mu mwaka batunganya Toni zirenga 380 z’ibitumbwe , zingana na kontineri eshatu zitunganyijwe zoherezwa ku isoko mpuzamahanga.
Yongeraho ko iyi Kawa yabahinduriye ubuzima babikesha kwibumbira muri Koperative .
Ati ” Koperative yacu yatangiye mu 2011, itangira ari amatsinda atatu arimo Agaseke, Dukundamahoro, Twongere umusaruro. Mu 2013, nibwo twahuje amatsinda yose tuba koperative Twongere umusaruro wa Kawa, dutangira kuba abahinzi ba Kawa.”
Akomeza ati “Tumaze kubona amahugurwa, twarahinze , mu 2015 twiyubakira uruganda rutunganya Kawa. Uyu munsi turi abahinzi ariko turi n’abacuruzi b’i Kawa.Dufite uruganda rutunganya Kawa kandi tuyicuruza mu Rwanda no mu mahanga.”
Uyu munsi tubasha kwitangira ejo heza nk’abanyamuryango ba Koperative, tubasha gutanga ubwisungane mu kwivuza nk’abanyamuryango bacu. Ubu dufite ubukerarugendo bushingiye ku ikawa ,aho uyu munsi tubona amafaranga aturutse ku bukerarugendo akiyongera muri koperative. Abana bacu bariga, tubishyurira amafaranga y’ishuri.”
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu bafite aho gusogongerera Kawa , bakamenya ubwiza bwayo mbere yuko yoherezwa mu mahanga kandi ko babibonamo inyungu.
Ati ” Abanyamuryango wese yabashije kugura amatungo magufi babikesha koperative. “
Batamuriza Madeleine avuga ko nubwo bishimira ko hari ibyo bagezeho, bavuga ko bakigorwa n’umuriro n’amazi ndetse n’ikibazo cy’umuhanda.
Bavuga ko umuriro bakoresha imashini ikoresha Mazutu bityo bigatuma badatunganya Kawa imeze neza nkuko babyifuza.
Mugorewera Sylvie, ni umunyamuryango w’iyi Koperative akaba ayimazemo imyaka umunani .
Uyu nawe avuga ko kwisunga koperative y’abahinga Kawa, byabahinduriye ubuzima.
Ati ” Kawa yangejeje kuri byinshi cyane. Nari umugore utagira amafaranga, ntegereje umugabo ngo arampa ,arandeba. Aho ntangiriye kuba umuhinzi n’umunyamuryango, nahawe amahugurwa yo guhinga Kawa bya kinyamwuga bitari mu kajagari. Ubu mfite mfite amatungo mu rugo, abana bariga, mbese nta kibazo cy’ubukene mfite.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare , Hategekimana Fred, avuga ko ikibazo cy’ibikorwaremezo aba bahinzi bagaragaje , yavuze ko bimwe mu bibazo bafite byatangiye kubonerwa igisubizo.
Ati ” Iriya ni koperative ubona ko ziri mu zikora neza, ikaba ifite umwihariko kuba ari koperative ihinga ikanatunganya Kawa. “
Akomeza ati ” Ku kijyanye n’ibikorwaremezo, ku bufatanye na REG, amashanyarazi birajya kugera mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka byagiye kuri gahunda, bamaze kuyabona. Wajya ku mazi, hari umushinga mugari turi gufatanya na WASAC, Muhazi II uzatanga amazi mu Murenge wa Rukara na Murundi, kandi ugeze kuri 93% ushyirwa mu bikorwa, ukabona ko mu gihe cya bugufi uzaba wamaze kuboneka.”
Meya Hategekimana avuga ko ikibazo cy’umuhanda na cyo kizakemuka ku bufatanye n’abaturage ku buryo bazikorera umuhanda .
NAEB igaragaza ko umusaruro w’ikawa yoherezwa mu mahanga wiyongereyeho ku kigero cya 39% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ndetse n’amafaranga yinjizwa aturutse muri uyu musaruro yiyongereyeho 65% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Kugeza ubu imibare itangwa na NAEB igaragaza ko mu wa 2025, u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga ikawa ingana na toni 23.860 zinjije arenga miliyari 216 Frw.
Iyi mibare yerekana izamuka rikomeye ugereranyije no mu 2024, aho u Rwanda rwohereje ku isoko ryo mu mahanga kawa ingana na toni 17.142 yinjije arenga miliyari 129 Frw.
Imwe mu mpamvu zatumye habaho ubu bwiyongere ni uko igiciro cy’ikawa ku isoko mpuzamahanga cyiyongereyeho 19% mu 2025 ugereranyije no mu 2024 ibyatumye igiciro cy’ikawa y’u Rwanda kigera ku madorali 6,2.









