sangiza abandi

Imvano y’indirimbo ya Masamba na Kidumu ‘Wapi Ye’ yigaruriye imitima ya benshi

sangiza abandi

Mu mwaka w’i 2010, abakunda umuziki wo mu Rwanda no mu Burundi bumvise bwa mbere kuri Radio ndetse abacye bari bafite Televiziyo babona indirimbo ikoze mu rurimi rw’Igiswahili ihuriyemo abanyabigwi mu muziki w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba aribo Intore Massamba wo mu Rwanda na Kidum Kibido wo mu Burundi.

Iyi ndirimbo yabiciye bigacika yitwa ‘Wapi ye’, ndetse ntitwareka kuvuga ko yabaye ikimenyabose muri iyo myaka, aho yacuranzwe kuva mu murwa wa Kigali mu tubyiniro twari tugezweho icyo gihe, kugenda ukagera iyo mu cyaro cyo mu rutumva ingoma i Burundi.

Iyi ndirimbo y’urukundo igaruka ku musore uba yarabuze umukobwa bakundanaga, yamuhamagara kuri telefoni undi ntamwitabe. Benshi mu bayumvaga dore ko indirimbo za kera zabaga zibumbatiye ubutumwa bw’inkuru mpamo, bibazaga imvano yayo ndetse n’uburyo yakozwe.

Aba bahanzi bombi ubwo baherutse guhurira mu kiganiro n’itangazamakuru mu Rwanda, ubwo biteguraga igitaramo cy’umuhanzi Yvan Muzik, basobanuye byinshi kuri iyi ndirimbo imaze imyaka 16, birimo no kuba yarakozwe mu gihe gito gishoboka.

Ikorwa rya “Wapi Ye”

Massamba avuga ko iyi ndirimbo yakozwe ubwo yari muri Kenya mu 2010, icyo gihe yari afite n’indi mishinga y’indirimbo yarimo ahakorera irimo iyitwa ‘Ngwino’ nayo yamamaye cyane mu 2010.

Icyo gihe Massamba warimo akorana n’umutunganyamiziki wo muri Kenya, Rkay, yashoje gufata amajwi ya ‘Wapi ye’, gusa yumva hari ikintu kiburamo, ndetse umuhanzi ushobora kongerera uburyohe iyi ndirimbo ari Kidum Kibido, niko guhita afata telefone aramuhamagara.

Ati “Nahamagaye Kidum ndi Nairobi, nti ndashaka ko tuganira muri iyi ndirimbo, twavuganye iminota micye icyamutindije ni ambutiyaje ya Nairobi.”

Massamba akomeza avuga ko gufata amajwi y’iyi ndirimbo bitigeze bigorana kuko byakozwe mu gihe gito cyane maze indirimbo iza gusohoka ari nziza cyane.

Ati “Nta minota itanu twamaze muri Studio, ndi umuhamya wabyo, Kidum ni igifaru cyane iyo yinjiye muri ‘studio’ akubita abangura agahita yigendera.”

Massamba Intore akomeza avugako afite urwibutso rwiza ku ikorwa ry’iyi ndirimbo, ndetse mu rwego rwo kuyisigasira yahaye uburenganzira umuhanzi Yvan Muzik kuba yayisubiramo, gusa akazabanza kuyumvisha Massamba kugirango ayihe umugisha.

Massamba yahishuye ko kandi mu minsi ya vuba ateganya gusura Kidum Kibido muri Kenya bagakora ‘album’ y’indirimbo bahuriyemo bombi, ikazakurikirwa n’ibitaramo by’uruhererekane bazakora hiryo no hino ku Isi bayimenyekanisha.

Reba indirimbo ‘Wapi Ye’, Masaamba yakoranye na Kidum

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]