sangiza abandi

Urubanza rwa Turahirwa Moses ‘Moshions’ rwasubitswe

sangiza abandi

Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Turahirwa Moses uzwi nka ‘Moshions’, waburanaga ubujurire bw’igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yakatiwe ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Gashyantare 2026, Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge nibwo rwaburanishije urubanza rw’ubujurire rwa Turahirwa Moses, ku gihano cy’igifungo cy’umwaka umwe yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Kuboza 2025.

Turahirwa Moses yabanje gusomerwa ibihano yafatiwe ku byaha bibiri yahamijwe aribyo kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, ndetse n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.

Ahawe umwanya ngo agire icyo avuga, Turahirwa Moses yatangaje ko atiteguye kuburana kuko umwunganira mu mategeko atigeze abona dosiye y’urubanza.

Umunyamategeko umwunganira, Me Mukeshimana Albertine yasabye ko we n’umukiriya we bahabwa igihe gihagije kugirango bitegure neza urubanza.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije Turahirwa Moses impamvu adashaka kuburana ngo ahabwe ubutabera byihuse, asubiza ko atameze neza afite uburwayi.

Yakomeje abaza impamvu Me Bayisabe Irene nawe wunganira Turahirwa, atari muri iri buranisha, Me Mukeshimana Albertine avuga ko hari ibyo umuryango wa Turahirwa utamuhaye.

Nyuma yo kumva icyo uruhande rw’uburana rubivugaho, Ubushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa n’abamwunganira, bahabwa umwanya uhagije wo kwitegura iburanisha, bakazagaruka nta birantega bahuye nayo.

Urukiko Rukuru rumaze kumva impande zombi rutegeka ko iburanisha ryo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2026 risubitswe, urubanza rukazasubukurwa tariki ya 16 Werurwe 2026.

Mu Kuboza 2025 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije ibyaha bibiri Turahirwa Moses aribyo; kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi ndetse n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge, maze rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe ndetse no gusonerwa amagarama y’urubanza.

Nyuma y’iyi myanzuro y’Urukiko, Turahirwa Moses yahise ajuririra iki gihano mu Rukiko Rukuru, byabaye ku wa 28 Ukuboza 2025.

Gusa kuri uyu wa Mbere, Turahirwa Moses yabajijwe igihe igihano yajuririye kizarangirira, avuga ko ari muri Nyakanga 2026.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]