sangiza abandi

Rubavu : Inzu y’ubucuruzi yafashwe n’inkongi

sangiza abandi

Inzu y’ubucuruzi ifite imiryango itandukanye yo mu karere ka Rubavu, yafashwe n’inkongi yangiza ibicuruzwa bitandukanye birimo n’imyenda.

Ni inzu iherereye mu Mujyi w’Akarere ka Rubavu, mu Ntara y’Iburengerazuba .

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro yabwiye UMUNOTA ko iyo nkongi yabaye mu masaha ya saa yine za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Gashyantare 2026 , gusa hatahise hamenyekana icyayiteye .

Yongeyeho ko kugeza ubu iperereza rikomeje ngo hamenyekanye icyayiteye n’ibyangijwe na yo ariko ko nta muntu witabye Imana cyangwa ngo akomerekeremo.

SP Twajamahoro yasabye abantu kujya bagira ibikoresho by’ibanze bishobora kubafasha kuzimya inkongi.

Ati ” Polisi ikimenya amakuru yihutiye gutabara ngo izimye inkongi. Ku bw’amahirwe nta wakomeretse cyangwa abe yahaburira ubuzima. Abaturarwanda n’abaturage muri rusange bakwiye kugira ibikoresho by’ibanze birimo umucanga ,uburingiti butose igihe inkongi itangiye gututumba bakaba bakwifashisha , harimo n’ibikoresho bya kizamwoto bisanzwe bikoreshwa mu modoka n’ahandi kandi bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo igihe habaye inkongi batabarwe vuba.”

Photos:

[fluentform id="3"]