sangiza abandi

Abacuruzi b’Abanyaburayi banyuzwe n’ ifungurwa rya Ambasade ya Denmark mu Rwanda

sangiza abandi

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yifatanyije n’abagize Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) , mu birori byo gutaha ku mugaragaro ambasade ya Denmark mu Rwanda .

Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) kuri X, ryatangaje ko uku gufungurwa kwa ambasade ya Denmark mu Rwanda bizagura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Yagize iti ” Twiteze ubufatanye bwiza kandi butanga umusaruro duhanga amaso ku bucuruzi n’Ishoramari.”

Ihuriro ry’Abacuruzi b’abanyaburayi (EBCR) riheruka gutangaza ko ishoramari ryakozwe mu Rwanda mu gihe cy’imyaka itanu ishize, ringana na miliyoni 302 z’amayero ni ukuvuga arenga miliyari 410 Frw.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abashoramari b’abanyaburayi bakorera mu Rwanda, Johanna Sandberg, yigeze gutangaza ko u Rwanda ari amahitamo meza ku gushoramo imari bityo ko bifuza kuzamura umubare w’abarushoramo imari.

Ati “Ndatekereza ko u Rwanda ari ahantu heza ho gushora Imari by’umwihariko kubigo bito. Mu gihe ubona utahaza isoko rya Afurika muri rusange ushobora guhera mu Rwanda. Ni igihugu gitekanye, kigendera ku mategeko, cyorohereza mu gutangiza ishoramari kigatanga urubuga kuri buri wese.”

Yakomeje ati “Ibyo tubona ni uko abashoramari bagenda biyongera buri mwaka, icyo dukora ni ukugira ngo nibagera mu Rwanda banogerwe n’urubuga bakoreramo. Ubu dufite ibigo 100 turifuza ko umwaka utaha byaba 150 bikorera mu Rwanda.”

EBCR igizwe n’ibigo 180, birimo 100 by’abanyaburayi, 40 by’abanyarwanda na za ambasade 17 zo ku mugabane w’u Burayi.

Hatashywe Ambasade ya Denmark i Kigali , hagaragazwa amahirwe ahari y’ishoramari

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]