sangiza abandi

Iburengerazuba : Hatangijwe umushinga wa Miliyoni 9 $ wo guhangana n’ibiza

sangiza abandi

Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) ku bufatanye na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, (AfDB), batangije umushinga uzatwara miliyoni icyenda z’amadolari, ugamije guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere mu ntara y’Iburengerazuba.

Uyu mushinga , uzafasha mu gushaka ibisubizo bishingiye ku kubungabunga ibidukikije kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’imyuzure ya hato na hato, isuri, n’iyangirika ry’ubutaka mu bice byibasirwa cyane n’ibiza mu turere twa Rusizi na Karongi.

Uturere twa Rusizi na Karongi, dukunze kwibasirwa n’inkangu bikangiza ibikorwaremezo bitandukanye .

Muri Gicurasi 2023, utu turere twagizweho ingaruka zikomeye n’ibiza byatewe n’imvura yaguye mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Muri uwo mwaka , mu gihugu hose, ibyo biza byahitanye abantu 135 , abenshi bari abo mu Burengerazuba, bisenya amazu asaga 5,000, n’ibikorwa remezo birimo amashuri, n’imihanda.

Photos:

Photos: RWB

[fluentform id="3"]