sangiza abandi

Inzira ikorerwamo siporo ikikije Kigali Golf Course igiye gufungwa by’agateganyo

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko umuhanda uriho inzira yahariwe siporo ukikije Kigali Golf Course, mu gace ka Nyarutarama uzaba ufunze by’agateganyo mu gihe cy’icyumweru.

Iyi nzira irimo itapi y’icyatsi isanzwe ikoreshwa n’abakora siporo yo kwiruka no kugenda n’amaguru izafungwa kuva ku wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026 kugeza ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, iyi nzira izaba ifunze bitewe nuko hazaba hari gukorwa imirimo yo kuhasana no kuhavugurura.

Gahunda yo gufunga uyu muhanda izakorwa mu byiciro bibiri aho kuva tariki ya 20 kugeza ku ya 23 Gashyantare 2026, hazafungwa igice kiva kuri Nyarutarama Golf Pond kugera ahazwi nka SOS.

Naho kuva tariki ya 24 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2026, hazafungwa igice kiva ahazwi nka SOS kugera kuri TV1.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamenyesheje abasanzwe bakoresha iyi nzira ko muri iki gihe cy’icyumweru bazajya bifashisha ibice bidafunze nko mu nzira ikorerwamo siporo iri mu gace ka Kimihurura.

Abaturage barasabwa gukurikiza amabwiriza azatangwa muri iki gihe cy’imirimo o gusana, no kwirinda kunyura mu bice bizaba byashyizweho imipaka mu rwego rwo kubahiriza umutekano wabo n’uw’abakora imirimo yo gusana.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]