sangiza abandi

Ntibavuga “Ntago” cyangwa “Cane”-Perezida Kagame yibukije urubyiruko gukoresha ikinyarwanda kitagoretse

sangiza abandi

Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa urubyiruko kwiga no kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda neza,bakajya bagikoresha mu buryo butagoretse.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo yahuraga n’urubyiruko ruri mu itorero indangamirwa ikiciro cya 16 mu ishuri ry’amahugurwa rya gisirikare riri i Gabiro, perezida Kagame yaganirije uru rubyiruko ku mpamvu y’iri torero.

Yavuze ko mu itorero higirwamo byinshi birimo imyifatire myiza n’umuco bituma bibarinda ibishobora kubangiriza ubuzima nk’ibiyobyabwenge cyangwa indi mico nk’abakiri bato.

Mu ijambo rye yatangiye abibutsa ko bagomba kumenya kuvuga no gukoresha ururumi rw’ikinyarwanda neza,n’ubwo ngo atari umwihariko wabo hari n’abakuru batakizi.

Yagize ati “Ikinyarwanda usibye mwebwe,hari n’abakuru batakizi ariko amahirwe kuri mwe ni uko muracyari bato mushatse gufata mufata vuba”

Perezida yasabye abashinzwe itorero ko hazashyirwaho gahunda yo kwigisha Ikinyarwanda.

Ati”Muzashyireho porogaramu yigisha Ikinyarwanda bashobora no gukurikira aho baba bari hose”

Yifashishije ingero z’amwe mu magambo y’ikinyarwanda akunda gukoreshwa avugwa nabi ,ababwira uko ubusanzwe akwiye kuba akoreshwa.

Ati “Biriya byo kuvuga ” Cane”ntabwo ari Cane ntabwo Ikinyarwanda cya Cane kibaho.Icyo ni Ikinyarwanda cy’ahandi hanze y’imipaka.Bavuga ” Cyane” murabyumva ? Ca na Cya murumva itandukaniro ?

Hari abandi njya numva bavuga ” Ntago” nta Ntago ibaho,ni “Ntabwo” murabyumva ?

Cyangwa abandi bakavuga ngo Guhereza,namuhereje ,yampereje ,bavuga Guha umuntu.Mpa,namuhaye ntabwo ari namuhereje icyo si ikinyarwanda ni ikinyarwanda cyahinduwe.

Perezida Kagame yibukije umugaba mukuru w’ingabo ndetse na Polisi ko yabasabye kujya bigisha ikinyarwanda mu ngabo na Polisi n’abandi kigakoreshwa kitagoretse.

Umukuru w’igihugu uko ahuye n’abari muri iri torero indangamirwa mu byiciro bitandukanye,ikoreshwa neza ry’ikinyarwanda ni kimwe mu byo akunda kubibutsa ,mu gusigasira umuco n’ururimi ry’ikinyarwanda.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]