sangiza abandi

Bugesera : Abaturage bakanguriwe kuzirikana akamaro k’imisoro mu iterambere ry’igihugu

sangiza abandi

Abaturage bo mu karere ka Bugesera, bakanguriwe kugira umuco wo gutanga imisoro , babwirwa ko ariyo ivamo ibikorwaremezo bakomeje kwegerezwa.

Ni ubutumwa bahawe ku wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026, ubwo mu Murenge wa Mwogo, hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama.

Abagize Inama Njyanama kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rw’Akarere baganira n’abaturage , bagakemura ibibazo bitandukanye bihari .

Iki cyumweru cy’Umujyanama gifite insanganyamatsiko igira iti ” “Umuturage ku isonga, Imiyoborere Myiza, Iterambere ryihuse”.

Muri aka Karere ka Bugesera, kagiye kubakwamo imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 69,4 kugira ngo izifashishwe n’abazakoresha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kiri kubakwa muri aka Karere .

Muri iyi mihanda, harimo n’uzaca muri uyu Murenge wa Mwogo , umurenge uhana imibibi n’akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.

Perezida w’Inama Njyamana y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin , yavuze ko ibi bikorwaremezo biteganyijwe , bitagerwaho abaturage badatanze imisoro .

Yagize ati ” Abenshi murabizi ko muri uyu Murenge wa Mwogo hari igikorwa cy’iterambere kigiye kuhanyura gikomeye cyane, akaba ari umuhanda mugari wagutse , uzaba ujya ku kibuga cy’indege.Ibyo byose rero, ari icyo gikorwaremezo, ari ya mavuriro , ari ya mashuri, ntidushobora kubibona , kubyagura, tutanze neza imisoro. ”

Munyazikwiye Faustin yabwiye abaturage kandi ko usibye gutanga imisoro banakwiye kugira umuco w’isuku ku mubiri,imyambaro naho batuye.

Ati ” Ntabwo ushobora kuba irembo ry’igihugu ,tudafite isuku. Niba ikibuga cy’indege buri mushyitsi wese azajya yinjirira mu Murenge wa Mwogo kugira ngo agere i Kigali cyangwa ahandi hose ashaka kujya, azajye aza asanga dusa neza, dusobanutse.”

Perezida w’Inama Njyamana y’Akarere ka Bugesera, Munyazikwiye Faustin yavuze ko iki cyumweru cy’umujyanama , kizasiga umusaruro ukomeye aho hagamijwe ko umuturage ajya ku isonga.

Ati ” Iki cyumweru icyo tukitezeho, ni ukuzamura imyumvire y’abaturage kuri gahunda zitandukanye za leta. Ikindi ni ukurushaho kwegera abaturage kuko abajyanama mu nzego zose, haba ku rwego rw’Akagari, Umurenge ,Akarere , ni abantu baba baratowe n’abaturage, baratumwe n’abaturage. Ni umwanya mwiza wo kugira ngo abantu basubireyo, babone ubundi butumwa ariko banashyikirize bimwe mu bisubizo , cyangwa ibyatekerejwe byasubiza ibyo bibazo. “

Muri iki gikorwa hanahembwe imirenge yahize indi mu kugira Inama Njyanama y’umurenge ikora neza. Umurenge wa Nyamata niwe wahize indi , Uwa Ruhuha uza ku mwanya wa kabiri, uwa Ngeruka nawo waje ku mwanya wa Gatatu.

Abajyanama kuva ku Mudugudu bitabiriye iki cy’Umweru , basabana n’abaturage.
Umurenge wa Nyamata wahize indi wahawe igihembo
Abajyanama ku rwego rw’Akarere bitabiriye iki cyumweru cyabahariwe
Hatanzwe ubutumwa binyuze mu ikinamico

Photos:

Photos:Bugesera District

[fluentform id="3"]