sangiza abandi

73% by’Abanyakigali bavanga Ikinyarwanda n’izindi ndimi

sangiza abandi

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yagaragaje ko ikibazo cy’ivangandimi kiri mu bikomeje kubangamira Ikinyarwanda, aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi.

Ni ibyavuye mu bushakashatsi Inteko y’Umuco yakoze mu turere twose tw’Igihugu mu 2025, byagarutsweho ubwo u Rwanda rwizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire wa 2026.

Uyu munsi  wizihizwaga ku nshuro ya 23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose.”

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa ku isi yose tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, ariko wahuriranye n’impera z’icyumweru bituma kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu bishyirwa uyu munsi.

Ibirori byo kuwizihiza byabereye mu cyumba cy’Inama cy’Umujyi wa Kigali, ndetse no mu Karere ka Nyanza  mu Ishuri rya Koleji ya Kirisitu Umwami ( College du Christ Roi), hombi hahujwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri gahunda ya YouthConnekt Hangout. 

Intebe y’Inteko y’Umuco Amb. Robert Masozera yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi hibanzwe cyane kuri gahunda zireba urubyiruko.

Yagize ati: “Ni mwe mbaraga z’igihugu kandi mufite uruhare rukomeye mu gukoresha no guteza imbere Ikinyarwanda.”

Yavuze ko Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire muri uyu mwaka wa 2026, uje usanga mu Rwanda hari ibibazo rusange mu mikoreshereze y’Ikinyarwanda, ariko  hari n’ingamba zo kubikemura kandi hari n’umuhate ugaragara mu Banyarwanda mu kubikemura.

Mu bibazo bikigaragara yavuze ko harimo ikibazo cy’ivangandimi aho byagaragaye ko mu Mujyi wa Kigali, 73% by’abakoresha Ikinyarwanda bakivanga n’izindi ndimi.

Yagaragaje kandi ko kugoreka cyangwa gukoresha nabi Ikinyarwanda ndetse no guhinyura uru rurimi ari ibibazo bibangamiye ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ibi abishingira ku bushakashatsi Inteko y’Umuco yakoze mu turere twose tw’Igihugu mu 2025, ndetse bwanagaragaje ko 94% by’Abanyarwanda bemera ko Ikinyarwanda ari ururimi rwabo kavukire kandi barufata nk’ikirango cy’Ubunyarwanda.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari aho Ikinyarwanda gihinyurwa, kigafatwa nk’ururimi ruciriritse, rutatunga umuntu, cyangwa rutajyanye n’iterambere.

Amb. Masozera yavuze ko iyi myumvire ari yo ituma hari aho kidahabwa umwanya gikwiye, harimo no mu mitangire ya serivisi nko  muri banki, ibigo by’ubwishingizi, iby’itumanaho, ibigo bya Leta n’iby’abikorera.

Yatanze ingero zirimo ibyagaragaye bijyanye n’ibyapa n’amatangazo mu Mujyi wa Kigali aho icyongereza kigaragara ku kigero cya 78,1% kiri cyonyine cyangwa kiri hamwe n’izindi ndimi; Ikinyarwanda kigaragara ku kigero cya 15% kiri cyonyine, na 49,2% kiri hamwe n’izindi ndimi.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]