sangiza abandi

U Rwanda rwemerewe kunyuza litiro miliyoni 52 z’ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Mombasa

sangiza abandi

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yemereye u Rwanda kunyuza ku cyambu cya Mombasa litiro miliyoni 52 z’ibikomoka kuri peteroli, bikazatwarwa n’amakamyo bikagezwa mu Rwanda.

Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ya Kenya, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.

Ku wa 27 Nyakanga 2026, Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye korohereza u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli, nk’igihugu kidakora ku nyanja.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko ibikomoka kuri peteroli bizanyuzwa muri iyi nzira bizafasha igihugu mu gihe runaka. Yagize ati: “Zizaba ari litiro miliyoni zigera kuri 52 tuzakoresha hafi ukwezi. Zizadufasha.”

Aya makuru aje nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byagiranye muri Kamena 2026, agamije korohereza u Rwanda kubona ibikomoka kuri peteroli bitunganyijwe binyuze ku cyambu cya Mombasa.

Minisitiri w’Ingufu n’Ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya, Opiyo Wandayi, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi budakwiye kugarukira ku gutwara ibikomoka kuri peteroli gusa, ahubwo ko ari intambwe iganisha ku gushimangira umubano w’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kenya, ndetse n’ubufatanye mu karere.

Biteganyijwe ko, hashingiwe kuri ubu bufatanye, ubwato bwa mbere buzageza ibikomoka kuri peteroli ku cyambu cya Mombasa hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Nzeri 2026, mbere y’uko bitwarwa n’amakamyo bijyanwa mu Rwanda.

U Rwanda kandi ruri gushaka izindi nzira zo kubona ibikomoka kuri peteroli, aho rwagiranye na Tanzania amasezerano yo kunyuza ku cyambu cya Tanga toni 40.000 z’ibikomoka kuri peteroli.

Lisansi nyinshi igera mu Rwanda ikurwa ku byambu byo muri Tanzania i Dar es Salaam na Mombasa muri Kenya. Kugira ngo igere kuri ibyo bihugu, iba yaturutse ahandi kuko 40% bya lisansi ijya muri Afurika y’Iburasirazuba iba yaturutse mu Buhinde naho 37% ituruka muri Arabie Saoudite.

Icyambu cya Mombasa kiri mu ntera ya kilometero 1680, igihe u Rwanda rwakoresheje umuhora wa ruguru ndetse n’intera ya kilometero 1450 igihe rwakoresheje  uwo hagati.

U Rwanda rwafashe ingamba zo kongera inzira zitandukanye zinyuzwamo ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe ko biboneka ku isoko mu buryo buhagije kandi burambye.

Photos:

[fluentform id="3"]