Mu karere ka Kayonza, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane , tariki ya 26 Gashyantare 2026, inkuba yakubise Inka 10 z’abaturage babiri, eshanu zihita zipfa.
Ibi byabaye ubwo imvura yagwaga mu Midugudu ya Nyarusange na Kamuhabura yo mu Kagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Bagirigomwa Djafari yihanganishije abaturage bagize ibi byago, asaba abaturage kwitwararika mu gihe cy’imvura.
Yagize ati“Imvura yaguye inkuba ikubita inka 10 z’abaturage babiri hapfa izigera kuri eshanu. Tuzafata umwanya wo kubonana nabo tubihanganishe ariko kandi tunabakomeza. Turasaba abaturage kwirinda ibiza, baca imirwanyasuri, bazirika ibisenge, kwirinda gukoresha mu mvura ibikoresho by’itumanaho birimo amatelephone n’ibindi.”
Abaturage bagirwa inama yo kwirinda gukoresha radiyo, telefone na televiziyo mu mvura irimo inkuba kuko byongera ibyago byo gukubitwa nayo.





