Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko yasoje igerageza ry’ibanze ku mushinga wo gushyira mu bikorwa Ifaranga-Koranabuhanga rya Banki Nkuru (CBDC) ryiswe e-Franc Rwandais (e-FRW).
Ni mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Gashyantare 2026, aho bavuga ko iri gerageza rirangiye ari intambwe ukomeye mu rugendo u Rwanda rurimo rwo kubaka urwego rw’imari rukoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Iri gerageza rizwi nka “Proof of Concept(PoC)” ryari rimaze amezi atanu rikorwa kuva muri Gicurasi kugeza mu Ukwakira 2025, ryakozwe ku bufatanye n’amabanki, abatanga serivisi zo kwishyurana, ibigo bizobereye mu ikoranabuhanga n’inzego za leta zitandukanye.
Iri gerageza ryagaragaje ko Ifaranga koranabuhanga ry’u Rwanda rishobora gufasha mu kwishyura mu buryo bwihuse, rigateza imbere udushya mu rwego rw’imari ndetse rikagira uruhare mu kongerera imbaraga gahunda y’Igihugu yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse budakoresha amafaranga yo mu ntoki.
BNR yatangajeko igerageza barangije bungutse ibitekerezo kuri iri koranabuhanga ryifashishwa mu ikoranabuhanga ryo gukora e-Frw, ndetse bamenya uko abarikoresha babona serivisi ryaryo n’ibibazo bishobora kuvuka mu kurikoresha.
Muri iri gerageza hashyizwe imbaraga mu kureba uko iri faranga ryakoreshwa n’abantu badafite murandasi ihoraho cyangwa abakoresha terefone zisanzwe zitari smartphones hifashishijwe ikoranabuhanga rya Offline Payments.
BNR yakomeje ivuga ko igiye gutangira ikindi cyiciro cy’igerageza rizamara amezi 12, rizakorerwa mu baturage no mu bacuruzi mu bice bitandukanye by’igihugu, harebwa uko abaturage basanzwe baryakira n’uko rikora mu buzima bwa buri munsi.
Muri iri gerageza rishya hazashyirwa imbere gahunda yo kugeza servisi z’imari ku baturage hifashishijwe uburyo bworoshye nka USSD ndetse no kureba uburyo bwo guhuza imiyoboro y’ikoranabuhanga no kugerageza ihererekanya ry’amafaranga ryambukiranya imipaka.
Umwanzuro uzafatwa uzashingirwa ku makuru azava mu igerageza ryagutse, ibitekerezo by’abafatanyabikorwa n’isesengura ry’amategeko n’amabwiriza.
Gahunda y’Ifaranga-koranabuhanga igamije koroshya ihererekanyamafaranga, kugabanya ibiciro ku kigero cya 30% no kongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bukungu.
Iri faranga rizatangwa na BNR, rikurikiranwe, kandi rikoreshwe nka serivisi zemewe hagamijwe kugabanya ibiciro byo kohereza amafaranga, kurwanya ikoreshwa ry’amafaranga y’ikoranabuhanga atemewe, no guteza imbere ubukungu bw’ikoranabuhanga.
BNR iri gusesengura ingaruka zaryo ku bukungu n’umutekano w’ikoranabuhanga mbere yo kuritangiza ku mugaragaro.







