Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije Uzabakiriho Cyprien wamenyekanye nka Djihad, ibyaha yaregwaga byo gusangiza amashusho y’urukozasoni y’umuhanzi Yampano, akatirwa imyaka itatu y’igifungo.
Ni urubanza rwabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2026. aho urukiko rwahamije icyaha abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Ishimwe Francois Xavier, Kwizera Nestor uzwi nka Pappy Nesta na Kalisa John uzwi nka K John.
Aba bose bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw. Ni mu gihe Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzoman bareganwaga yagizwe umwere.
Aba bantu bose uko ari batanu bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ya Uworizagwira Florient uzwi nka Yampano, watanze ikirego ku wa 09 Ugushyingo 2025.
Aba bose bagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye aho Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man yabimburiye abanda ku wa 11 Ugushyingo 2025, akurikirwa na Kalisa John uzwi nka Kjohn wafunzwe ku wa 14 Ugushyingo 2025.
Ku wa 18 Ugushyingo 2025, RIB yataye muri yombi Ishimwe Francois Xavier, nyuma y’iminsi umunani ku wa 26 Ugushyingo 2025, Uzabakiriho Cyprien ‘Djihad’ na Kwizera Papy Nestor ‘Papy Nesta’ nabo batambwa muri yombi.
Tariki ya 17 Ukuboza, aba bantu bose bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Kalisa John arekurwa by’agateganyo naho abandi bane bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Ubwo batangiraga kuburana mu mizi, urukiko rwagaragaje ko Uzabakiriho Cyprien yari yarashinze groupe ya WhatsApp yitwa ‘Abachou’ basangizagamo aya mashusho, ndetse hagaragayemo amashusho Djihad akangurira abantu kujya gushaka amashusho ya Yampano.
Bisa nibya Kwizera Nestor, nawe yasabwe aya mashusho kandi arayatanga, ndetse nawe akaba yari afite ‘Group ya WhatsApp’ nayo igamije gukwirakwiza amafoto n’amashusho by’urukozasoni yitwa ‘Hard Talk’.
Ku rundi ruhande Ishimwe Francois Xavier we byagaragaye ko yari afite itsinda (group) ririmo abantu 319 yise ‘Rwanda Burundi Uganda Prono’ aho yishyuzaga abantu amafaranga kugirango abasangize amashusho y’urukozasoni.
Itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ingingo ya 34 ivuga ko gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, hakoreshejwe mudasobwa aba akoze icyaha.
Iyo ukora ibi abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 ariko atarenze Miliyoni 3.000.000 Frw.





