Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, ku wa 27 Gashyantare 2026, yasuye Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB , yerekwa serivisi zitandukanye zitangirwa muri ibi Bitaro .
Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko Ibitaro bya CHUB, biherutse gushyirwamo bwa mbere imashini ya MRI, CT ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho ryo mu buryo bwa robo rizwi nka ZEISS KINEVO 900 S rikoreshwa mu kubaga ubwonko.
Ni muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza abaturage ubuvuzi bugezweho.
Muri ibi Bitaro, Minisitiri yasuye kandi ishami rishya rivura Kanseri, laboratwari ivuguruye n’ imfashamyigishirize (simulation Centre) yubatswe muri ibi bitaro.
Iyi mishinga yose hamwe izashyigikira ibi bitaro biri ku rwego rwigisha rwa kaminuza.
U Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu buvuzi bw’indwara z’ubwonko n’urutirigongo (Neurosurgery) binyuze mu gukoresha imashini y’ikoranabuhanga rigezweho rya robo izwi nka ZEISS KINEVO 900 S.
Iri koranabuhanga ryatangijwe ku mugaragaro mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi 2025 mu bitaro bya King Faisal Hospital (KFH) i Kigali.
Kugeza ubu, u Rwanda ni rwo gihugu cya mbere muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati kigize iri koranabuhanga ryuzuye.
Iri koranabuhanga rikaba ryaramaze kugezwa no mu Bitaro bya CHUB , mu Karere ka Huye, mu Ntara y’Amajyepfo.








