sangiza abandi

Kuki ari ngombwa ko umubyeyi asomera umwana igitabo?

sangiza abandi

Kera nkiri umwana muto niga mu mashuri abanza , nakuze mbona abarimu badusomera ibitabo bitandukanye birimo udutabo twa Bakame, udutabo twabagamo inkuru zitandukanye zirimo iza Ngunda, Petero Nzukira, umukobwa wo mu Gisabo n’izindi.

Ubwo ntabwo nibagiwe ” Ma Coline” n’izindi .

Izi nkuru zose zari zigamije kwagura imitekerereze no kurushaho kumenya neza ururimi.

Ubushakashatsi bwa siyansi cyane cyane mu bijyanye n’imikurire y’abana no mu bumenyi bwo mu bwenge , ( neuroscience na psychology) bwemeza ko gusomera abana atari ibintu byo kwidagadura gusa, ahubwo ari ishingiro ry’imikurire y’ubwonko.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ryerekana imikorere y’ubwonko (fMRI) bwerekanye ko abana basomerwa kenshi bakiri bato bagira imbaraga nyinshi mu bice by’ubwonko bifasha mu gushushanya ibintu mu mutwe (mental imagery) no gutunganya amakuru y’ururimi.

Umwanditsi w’ibitabo , Rosine Uwamahoro, mu gitabo yashyize hanze yise” A Boy who Painted the Moon”, abifashijwemo na Akitabu Publisher , agaragaza uburyo abana bafite inzozi bazigeraho.

Abinyujije muri iki gitabo, agaragaza uburyo ababyeyi baba bakwiye gushyigikira inzozi z’abana.

Ati” Ni igitabo kigamije kuremamo ikizere umwana cy’uko nta nzozi nini , umupiloti, umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru, wabigeraho ndetse ngamije no kwerekana ko ari byiza gushyigikira abana babo.”

Rosine Uwamahoro avuga ko ari ingenzi ko umubyeyi atoza abana gusoma cyangwa gusomera umwana igitabo.

Ati” Urebye mu Rwanda umuco wo gusoma uragenda ucika kuko ababyeyi baragera mu rugo ugasanga icyamufasha gukora imirimo isanzwe ari uguha umwana televiziyo .

Ariko icyo nasaba ababyeyi , ni mutoze abana banyu gusoma . Gusoma byongerera abana urukundo, byongerera abana ikizere ndetse bibafasha gukura mu mitekerereze yabo , bagatekereza kurenza ibyo babona. “

Ababyeyi babivugaho iki?

Umutoni Diane , ni umubyeyi ufite umwana w’imyaka 10 wanditse igitabo” Seana Au Paudium” .

Ni igitabo cyavuye ku nkuru mpamo y’uburyo umunsi umwe ubwo uyu mwana ari muri Canada yagiye kuririmba , akagira ubwoba bwo kuririmbira mu ruhame ariko kubera inama yari yahawe n’ababyeyi be aza gushira ubwoba abigeraho, yitwara neza ku rubyiniro.

Umutoni avuga ko ababyeyi bakwiye kwita mu gutoza abana gusoma.

Ati” Mbona ababyeyi bakwiye guhozaho kandi bakababwira ko bashoboye.”

Agira inama ababyeyi bagenzi be gutoza abana gusoma kugira ngo imitekerereze yabo irusheho kwaguka.

Mukamuhire Ernestine, uhagarariye Akitabu Publisher, ifasha abanditsi kugurisha ibitabo, avuga ko ababyeyi bakwiye gutoza abana gusoma kuko bituma bibafungura mu ntekerezo.

Ati “Dukurikije ibihe tugezemo, imbuga nkoranyambaga, bituma impano yo gusoma ita agaciro.Ariko nka twe inzu y ‘ibitabo, turifuza y’uko ababyeyi baha umwanya abana , bagasoma, bakabasomera ibitabo, bakabitangira bakiri bato. Iyo usomeye abana ibitabo, barafunguka mu bwenge, bunguka amagambo mashya, bigirira ikizere cyo kuvuga .”

Rosine Uwamahoro umwanditsi w’ibitabo asaba ababyeyi gutoza abana gusoma

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]