Umusesenguzi mu bya Politiki, Senateri Uwizeyimana Evode, yavuze ko urupfu rw’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt Col Willy Ngoma, rushobora gutera imbaraga abandi kuko hakiri igituma barwana kandi kikaba kitarakemuka.
Ku wa 24 Gashyantare 2026, Lt Col Willy Ngoma yishwe n’Ingabo za leta mu mirwano ikomeye yabereye mu gace ka Rubaya , muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro cya Televiziyo y’Igihugu, Inkuru mu Makuru, cyatambutse ku wa 1 Werurwe 2026, umusesenguzi muri Politiki yo mu Karere, Senateri Evode Uwizeyimana, yagaragaje ko kuba Lt Col Willy Ngoma yarishwe, bishobora gutera imbaraga abandi bigatuma bakomeza kurwana ku kubohora igihugu.
Ati “Zimwe mu mbwirwaruhame ntazibagirwa, ni igihe abwira abacanshuro n’ibihugu byose byari hariya ngo mwebwe muri kurwanira amafaranga, ariko twebwe turarwanira kubaho. Ni ukuvuga umuntu urwanira kubaho urupfu rwe cyangwa amaraso ye hari igihe atera imbaraga abasigaye.”
Akomeza agira ati “Ni igihombo gikomeye cyane gutakaza umuntu kuri ruriya rwego, ariko impfu nka ziriya zikunze gutera imbaraga abasigaye, cyane ku mpamvu barwanira kuko impamvu yo iba igihari.”
Niba uyu mugabo Lt Col Willy Ngoma asize umwana, nubwo yaba asize umwana w’imyaka itanu, ya mpamvu yatumye ise apfa, aziyikurana kandi azasubirayo. Ntukwiye kwishima ngo Ngoma yapfuye, hashobora kuzaza ba Willy Ngoma benshi. “
Umusesenguzi Mugabo John yagaragaje ko hari ibintu bita ubwiru bw’urugamba kandi ko byagiye bigaragara ko iyo hapfuye abantu bakomeye bityo AFC/M23 ikora ibishoboka byose ikigarurira ibice bitandukanye.
Ati ” Makanika apfa, Minembwe yarabohowe , mu bwiru bw’urugamba, urupfu rwa Lt Col . Willy Ngoma rurazira icyo rufungura . ”
Mugabo avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwarenze ku mabwiriza kuko butubahirije agahenge kari gahari.
Ati “Habayeho kwica amategeko y’urugamba, leta ya Kinshasa yarayishe. Ibyo biha uburenganzira M23 kuba yagira icyo ikora, ariko no mu mategeko mpuzamahanga y’intambara (Leta ya Congo) bayishe. Ibyo rero AFC/M23 bifite uburenganzira, ibyo bahitamo gukora byose bifite uko byasobanurwa.”
Lt Col Ngoma yamenyekanye ubwo mu mwaka ushize wa 2025, umujyi wa Goma wafatwa, abancuro bakirukanwa, yumvikanye anenga uburyo baza gusahura igihugu cyabo .
Yamenyekanye ku izina rya quickly, quickly , ubwo abacancuro b’abanyaburayi bari batonze umurongo, bataha banyuze ku mupaka wa Goma, uhuza u Rwanda na RDCongo.





