sangiza abandi

Bugesera: Lt Col Murigande yahaye gasopo abajujubije abaturage babiba

sangiza abandi

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Bugesera, Lt Col Augustin Murigande, yihanangirije abajura b’ahitwa Nyakondo mu Kagari ka Kanzenze mu Murenge wa Ntarama, bazengereje abaturage babiba.

Muri aka gace ngo hari abajura benshi ku buryo bajya kwiba no mu yindi Mirenge ya Mayange na Kamabuye, babafata bagasanga baturutse muri Nyakondo.

Ubwo ku wa 28 Gashyantare 2026, ubuyobozi n’abaturage bari mu gikorwa cy’umuganda Rusange usoza ukwezi kwa Gashyantare , Lt Col Augustin Murigande, yavuze ko mu gace ka Nyakondo, hari ubujura bwinshi buzengereje abaturage ku buryo hari abasigaye bitwaza n’amajeke.

Uyu musirikare yabwiye abakora ibyo bikorwa kubireka kuko bazafatwa kandi bagahanwa .

Ati ” Ndagira ngo dufatanye. Ubujura buturuka mu Kagari ka Kanzenze , Nyakondo , uri hano wese , uhatuye, agire uruhare mu kudufasha. Nyakondo niba mufite ishuri mwigishirizamo abajura, iryo shuri turisenye. Kuko niho hagize abajura bakora ibikorwa bibi , mu karere ka Bugesera. Nyakondo mujya kwiba Kamabuye, ishuri riri Nyakondo ryigisha ubujura rikwiye gusenywa. Ndabasaba nkomeje ko twese dufatanya tugatunga urutoki umujura wese aho ahari . “

Akomeza agira ati ” Njye ntabwo nzagufata ngo nkujyane mu nzezererezi, kandi mbivuze mbabaye, nzakwihanira . “

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama , Rwasa Patrick, yavuze ko bari gukurikirana abakekwaho ibyo bikorwa by’urugomo , bihungabanya umutekano w’abaturage.

Yavuze ko kenshi bikunze gukorwa n’ababa bavuye mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye , rimwe na rimwe baba basinze.

Ati ” Iyo ako kazi karangiye, nimugoroba bamanuka bahembwe ugasanga rimwe na rimwe iyo basinze hari igihe bateza urugomo, ariko umunsi ku munsi turabikemura, tuganira n’abaturage baho, tuganirize ibyiciro byose, ikibazo cy’umutekano dukomeze kukitaho kandi twizeza abaturage ko ibitagenda neza biza gukemuka. ”

Nyakondo ni agasantere gahuriweho n’Imidugudu itatu, Umudugudu wa Rugarama, Akagari ka Cyugaro, n’indi Midugudu ibiri.

Ni agasantere karimo ibikorwa by’ubucuruzi, ariko kakabamo n’amazu aciriritse, bituma ubuzima bwaho bworohera buri wese kuhaba. Ibyo bituma n’abakora ibikorwa by’ubujura n’ibindi byaha bahagira indiri.

Photos:

[fluentform id="3"]