Musenyeri Laurent Mbanda uyobora Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, yongeye gutorerwa kuyobora umuryango mpuzamahanga uharanira gukurikiza inyigisho za Bibiliya mu Itorero Angilikani (GAFCON) ubarizwamo n’iryo mu Rwanda .
Iki gikorwa cyabaye ku wa 4 Werurwe 2026, ubwo abagize uyu muryango,utemera amwe mu mahame y’ubutegetsi busanzweho bw’iri dini ku isi rikuriwe na Archbishop of Canterbury wo mu Bwongereza, bahuriraga mu nama muri Nigeria.
BBC ivuga ko ibyavuye mu itora ryabo byatangajwe kri uyu wa kane tariki ya 5 Werurwe 2026.
Mbanda yari asanganywe izi nshingano kuva muri Mata 2023, asimbuye Archbishop Ben Kwashi wo muri Nigeria.
Ibi bibaye kandi mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo Sarah Mullally amurikwe kumugaragaro nka Archibishop of Canterbury.
Salah Mullay niwe mugore wa mbere watorewe kuba umukuru wa Angilikani ku isi, imirimo yatangiye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama.
Archibishop of Canterbury ntacyo aravuga ku itorwa rya Mbanda, gusa ubutegetsi bwa Angilikani ku isi mbere bwanenze ishingwa n’ibikorwa bya Gafcon.
Aya matora yashyizeho Rev. Mbanda ni kimwe mu bikorwa bikomeye Gafcon ikoze mu nteko yayo y’uyu mwaka iteraniye i Abuja.
Ihuriro rya Gafcon rivuga ko ritarwanya ko Archbishop of Canterbury aba umugore, ahubwo rishinja ubutegetsi bw’iri dini mu Bwongereza kuzana “inyigisho zidasanzwe” mu kwemera kwa Angilikani zitajyanye na bibiliya.
Igikuru muri izo nyigisho ni uguha umugisha abashakaga gushyingirwa bahuje igitsina no kubemerera kuba abapadiri ndetse n’abasenyeri muri iri dini.
Justin Murff, umwe mu bakuriye iri huriro, yabwiye abanyamakuru mu kiganiro kuwa gatatu ko Gafcon atari igice cyiyomoye ku muryango mugari wa Anglikani ku isi, ahubwo ko ari Itorero ry’Ubwongereza ryiyomoye kuri uwo muryango mugari.
Amatorero ya Angilikani akurikiza umurongo w’iryo ryo mu Bwongereza yibumbiye mu cyitwa ‘Anglican Communion’ ari cyo GAFCON yavuyemo.
Bivuze ko mu Bwongereza hazasigara hayoborewe iryo torero muri icyo gihugu n’andi yo mu bindi bihugu macye, kuko ibyinshi bibarizwa muri GAFCON yagiye ukwayo kandi ihamya ko ari yo igiye gifata inkoni y’ubutware no gutanga umurongo ngenderwaho.
Mu miyoborere y’Itorero Angilikani ku Isi hamaze igihe ikibazo cyo kudahuriza ku murongo w’iryo mu Bwongereza ryatangije iyo myemerere ahanini bitewe no kutumvikana ku ngingo zimwe na zimwe z’ukwemera kwabo harimo gushyingiranwa kw’abahuje ibitsina.
Mu 2008 Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza ryemeje guha umugisha abaryamana n’abo bafite ibitsina bimwe nyuma y’uko iyo muri Amerika na yo yari imaze igihe ibyemeye ndetse mu 2003 yimitse Musenyeri uryamana n’abo bafite ibitsina bimwe.





