Uwizeyimana Anastase w’imyaka 45 y’amavuko, wo mu karere ka Gatsibo, wabaganaga mu makimbirane n’umugore we, ku wa 6 Werurwe 2026, yasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Uyu mugabo yari utuye mu mudugudu wa Gisharara, akagari ka Karubungo, umurenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mugabo ashobora kuba yari arambiwe kuba mu buzima bw’intonganya n’umugore we ahitamo kwiyahura.
Mutungirehe Doroteya yagize ati “Aba bantu bahoraga bashwana ndetse bakamubwira ko bazamwica. Turakeka ko Umugore n’umwana bamuviriyeho inda imwe bakamwica, bakamushyira mu mugozi bajijisha. Sinamubonagamo umuntu wagera aho kwivutsa ubuzima.”
Undi nawe yagize ati“Birashoboka ko uyu mugabo yananiwe no kwihanganira amakimbirane yabanagamo n’imiryango agahitamo kwiyahura. Icyo tuzi nk’abaturanyi ni uko bari babanye nabi ndetse cyane.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitoki ,Fulaha Frank, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyamwishe.
Yasabye abantu kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ibyago byaba.
Ati“Ni byo amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha ya sa kumi n’ebyiri. Birakekwa ko yiyahuye kuko yasanzwe mu mugozi yimanitse, ariko kuko hari amakuru yatangwaga n’abaturage bakeka ko yaba yishwe n’abo mu muryango we.RIB yatwaye umugore we ndetse n’umwana we kugira ngo hakorwe iperereza.”
Akomeza agira ati“Ubutumwa dutanga ni uko mu gihe hari abafitanye ibibazo bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha kubikemura hatagize ababiburiramo ubuzima. Ibi cyane cyane bikaba bireba imiryango ibanye mu makimbirane aho mu gihe bananiranywe bashobora no kureba icyo amategeko ateganya bagatandukana bitageze ku mahano nk’aya.”
Umurambo wa nyakwigendera watwawe mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.”



