Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko nyuma y’ibihe bibi bya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwanyuzemo , rwafashe ingamba zo kudasubira muri ayo mateka bityo rwahisemo kurinda imbibi n’abaturage b’igihugu .
Ni ibyo yagarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, ubwo yagiranaga ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Ni nyuma yaho yari amaze kwakira impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Mu ba Ambasaderi bashya bakiriwe harimo Margaret Gaynor uhagarariye Ambasade ya Ireland mu Rwanda, Paloma Serra Robles uhagarariye Espagne na Erika Ylonca Álvarez Rodríguez uhagarariye Repubulika ya Dominikani mu Rwanda.
Perezida Kagame kandi yakiriye Pedro Léon Cortés Ruiz, uhagarariye Ambasade ya Colombia mu Rwanda, Dr. Jeffrey Pullicino Orlando wagizwe Intumwa Nkuru ya Malta mu Rwanda, Maroš Mitrík uhagarariye Ambasade ya Slovakia, Anouar Ben Youssef uhagarariye Tunisia, na Katalin Nyirati uhagarariye Hungary mu Rwanda.
Mu bandi Perezida Kagame yakiriye harimo Brig Gen Boubacar Diallo uhagarariye Ambasaderi ya Mali mu Rwanda, Gilles Cerutti uhagarariye Ubusuwisi, Mokiemo Jean Félix uhagarariye Repubulika ya Congo, ndetse na Mohammed Bin Khalil Faloudah uhagarariye Ubwami bwa Saudi Arabia.
Perezida Kagame yabanje gushima umubano n’ubufatanye bw’u Rwanda n’ibindi bihugu , ashimangira ko u Rwanda ruha agaciro cyane ubwo bufatanye kandi rugeze kuri byinshi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiyubatse rubikesha ubufatanye n’ibihugu kandi ko rwanze guheranwa n’amateka.
Gusa yavuze ko nyuma y’ibihe bikomeye by’amateka igihugu cyanyuzemo, byigishije u Rwanda ko umutekano w’abaturage ari ingenzi.
Ati ” Ariko amateka atwigisha ko umutekano utigera upfa kwizana, ugomba guharanirwa kandi ukarindwa buri munsi. Mu myaka mirongo itatu ishize, u Rwanda rwakomeje gufata ingamba zihamye z’umutekano; ntabwo ari uko twahisemo amakimbirane, ahubwo ni inshingano yo kurinda abaturage bacu n’imbibi zacu. Ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo (DRC) biracyaduhangayikishije.”
Perezida Kagame yagaragaje ko kuba umutwe w’inyeshyamba za FDLR ziri muri Congo ugikomeje kugaragaza ingegabitekerezo y’urwango ugihari , bitashoboka ko u Rwanda rubirebera gusa.
Ati ” Twabonye ibitero ku butaka bw’u Rwanda mu bihe bishize, bigizwemo uruhare n’abafite aho bahuriye n’ibyabaye mu 1994 . “
Umukuru w’igihugu yavuze ko imbaraga ziri gushyirwa mu kureba ko amahoro mu Burasirazuba bwa Congo agaruka , binyuze mu isinywa ry’amasezerano ya Washington , bigaragara ko bikiri mu mpapuro aho kugira ngo ashyirwe mu bikorwa .
Yavuze ko gushyira igitutu ku Rwanda bitatanga igisubizo kirambye ahubwo bibangamira amahoro.
Ati ” Ariko ishyirwa mu bikorwa rya byo riracyarimo akajagari. Gushinja u Rwanda no kurushyiraho igitutu ntibizana amahoro, ahubwo bituma ababangamiye amahoro barushaho gukaza umurego.”
Perezida Kagame aganiriye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu gihe Amerika iherutse gufatira u Ingabo z’u Rwanda ibihano n”abasirikare bayo bakuru , irushinja gufasha umutwe wa AFC/M23 uhanganye na Leta ya Congo.
Ni ibihano u Rwanda ruvuga ko bibogamye kuko RDC ari yo yakomeje kwica nkana amasezerano ya Washington .



